Abo turibo

Turi IMPANDA NYAYO. Itangazamakuru rikorera mu buhungiro. Dushyigikiye impinduka mu Rwanda, kandi dushyigikiye uwariwe wese uyiharanira nkuko natwe tubikora tubikunze. Ariko kandi twiyemeje guhashya n’ababyihisha inyuma bagakora amahano – Ukuri nigusagambe!!

Indangagaciro zacu

* Ukuri kudafunguye
* Ibanga rikomeye kubaduha amakuru
* Kurwanya akarenga uwaba agakora wese!
* Twemera ko ikibi ari kibi uwaba agikoze wese

Ijambo ry’ubwanditsi bukuru

Twimakaze umuco w’UKURI. Erega ikinyoma kiravugana kuko gisaba guhimba Kandi kwiherezo kikoreka imbaga, naho ukuri kurohera ugukunda kuko ukuvuga ibiriho!

Igishimishije nuko ikinyoma cyima ukuri kutaraseruka, nkuko umwijima witamurura umucyo uje, ninako ikinyoma kimurwa ukuri guserutse! Ngaho mureke tukwimake!

Niba uri umukunzi wacu, ngaho sangiza iyi link (www.impandanyayo.com) abandi bose kugira ngo ukuri guhabwe ikicaro.