KIMWE N’IZINDI NGURUBE, KAYUMBA NYAMWASA ARACONSHOMERA ABO YIBARUTSE!

Aborozi n’abahanga nubya ubuzima bw’ingurube, bemeza ko ingurube zigira ingeso yo kurya ibibwana byazo kubera ubwoba bw’inshingano nshya cyangwa ibyo zamaze kwica ziti reka tubyirire bitaza gukurura izindi nyamaswa natwe zikatugirira nabi!

Niko bimeze no muri RNC ya Kayumba aho inkuru zo kwiyicira abayoboke kubera gutinya ko batahuye amabi yabo cyangwa se bati ubwo bagiye gutangira ishyaka ryabo bazadukorana. Abari muri iki cyikiro ntibagira ingano bamwe Kayumba na Ntwari barabishe, abanda baramugazwa naho abanda baheze munzi z’imbohe.

Cyakora hari n’ababigiyeho kwiba kugira ngo baramuke abo nabo babica umusubizo abanda bagafungwa kuko bavuga ko abagererwa batikoreramo.

Aya mabi rero ya RNC yatumye abantu bayizinukwa, ubu naho yari isigaranye abayoboke nka batandatu nabo basubiranye ubu umuriro uraka.

Mu nama ya RNC yabereye I Gayaza (Kakumiro ) taliki 16.03.2021 kuri Kings Way Sec. School iyobowe na Sula Niwamanya na Prossy Bonabana ( Abacanshuro Kayumba akoresha kwica abanyarwanda) baje barinzwe n’abasirikare 2 ba UPDF.

Kuri zoom Frank Ntwali yavuzeko RNC idakorana na RUD Urunana ubwo yasubizaga ibibazo yari abajijwe ku kuba RNC irigutoteza abakorana na FDLR-RUD kandi bombi (RNC na RUD) Babana muri P5.

Epimake Ntamushobora nawe yunzemo ko ingabo z’abahutu ziri muri Congo zanze gukorana n’Abatutsi ati “niyo mpamvu turi ihuriro nyarwanda (RnC) “ubwo babazwaga ikibura ngo abaturage baraho bagikore ,uwabazaga yavuze ati “mwatwatse ibigori n’amafaranga ariko ntimutwaka abana (abajya mugisirikare), ati” niba mufatanyije na FLN na RUD cg FDLR mwaretse tukabaha ibi bigori byanyu [RNC] twatse abaturage ko  bigiye kutuboreraho na cyane ko twumva ko bo bacishamo bakagira ibikorwa bakora? Ibikorwa yavugaga aha n’ibitero bivugwa ko FLN iherutse kugaba ku Rwanda.

Iki kibazo cyari umusonga ku bayobozi ba RNC bari batumwe na Kayumba kuko ibya gisirikare byabaye inzozi kuri bo! Kandi byagaragaza ko abaturage barambiwe kubarya imitsi gusa ntakindi bamaze usibye kuvugira kuri murandasi.

Nuko Prossy Boonabana umurundikazi w’ingegera utunzwe nu kwiba abanyarwanda afatanyije na Kayumba, yababajwe cyanee n’abajya gukorana na RUD, niko kwaka nomero y’uwitwa Muganga bivugwa ko akorera FDLR ngo baraza guhangana kimwe n’undi wese ubitambika.

Ubu Muganga ari guhigwa bukware na CMI ariko hagati aho Sula na Prossy bamaze gufungisha uwitwa Rev. Antoine Twagirayezu umushumba wa ADERP PCIU Kiboga wari umaze iminsi akorera munsi y’ubuyobozi bwa RNC aruko ahaye Prossy na Sula ruswa ya 5,000,000=

Abonye ntacyo bazamugezaho abasaba amashilingi ye niko kumuhimbira ikinyoma kwa korera Kigali nuko arashimutwa nubu ntagakuru ke.

Uwo yahise akurikizwa uwiyita Jean de dieu Rutayisire uzwi ku kabyiniriro ka KONTABURE ubu nawe ugiye kumara kabiri afungiwe ahantu hatazwi kukagambane ka Sula Nuwamanya na Prossy Boonabana kwitegeko rya Kayumba Nyamwasa.

Kontabure yakoreye RNC kuva yatangira ndetse n’umwe mubantu binjirije RNC abasirikare benshi ndetse akabajya naho akazi kakorerwaga. Nyuma yaje kuzinukwa RNC imaze kwica Benjamin Rutabana ndetse nabana yatwaye bakagambanirwa bakarigiswa.

Hari hashize hafi umwaka Kayumba Nyamwasa ubwe amuhendahenda ngo bongere gukora aranga none ashizwe amutaye mu mugozi tutazi neza niba azawukira!

Frank Ntwari yabwiye abari mu nama ko Mahirwe usanzwe ari umukangirambaga mukuru wa RNC muri Gayaza, ndetse wari ishumi ye ari nawe wabinjije muri Gayaza nyuma yo gusenyuka kwa RNC ku isi hose ko asigaye akorera amabasade y’u Rwanda muri Uganda kandi ko ataza gutinda gufatwa.

Cyakora amakuru y’izewe yemeza ko icyo ari ikinyoma bamuhimbiye nyuma yuko itsinda ya ryegamiye Sula Nuwamanya rishwanye n’iryegamiye kuri Frank Ntwari bapfa imisanzu.

Kumabwiriza ya Ntwari Mahirwe yakoze amakrita ya RNC mahimbano nuko akayagurisha amashilingi akayagabana rwihishwa na Ntwari kueza aho Sula n’abambari be babimenye.

Ntwari kwikura mwisoni niko guharabika Mahirwe ko ari wibaga nyamara bizwi neza ko itegeko ryari irya Ntwari. Cyakora ingoma y’ingurube ntabwo ihira abo ihatse!

Ubu Mahirwe isaha n’isaha nawe arahura n’uruva gusenya.

Birazwi neza ko Ntamunyarwanda ukizera RNC muri Uganda ndetse nahenshi kw’isi ariko muri Uganda ho barayizinutswe.

Umuntu wemeye gukora na Kayumba nuko aba agamijwe kwiba abaturage cyagwa yatewe ubwo ko natabyemera azicwa nkuko Prossy na Sula bagenda batera abantu ubwoba.

Inama nagira abanyarwanda bari muri Uganda, nuko batinyuka bakagana ishyirahamwe ry’abanyarwanda bari muri Uganda “Umubano” kugira ngo bakorerwe ubuvugizi nkuko ubuyobozi bw’umubano bumaze iminsi bubibashishikariza.

Nsabe abanyarwanda guhaguruka bakamagana Sula na Prossy kuri radio z’imbere mugihugu kugeza aho Perezida Museveni amenyera amahano akorwa n’izo nkozi z’ibibi zikoresha abasirikare barinda Prossy ndetse n’inzego z’umutekano amakosa kugira buzuze ibifu byabo

Leave a Reply