KAYUMBA NA RNC; ABACUNGUZI CYANGWA ABACANCURO N’ABAGOME

Pasitori Gashongore (Iburyo) Prossy Boona (Hagati) Sula Nuwamanya (Ibumoso)

RNC ya Kayumba Faustin Nyamwasa umaze imyaka igera kuri 11 wibeshyera ukana beshya rubanda ko ari umucunguzi w’impunzi z’abanyarwanda ubu ikinyoma cyafashe ubusa nyuma yo gutahurwa na bose ko abacanshuro b’abagome bakoresha ikibazo cy’impunzi kwishakira indonke.

Mubimenyetso byinshi bitangwa n’abahoze ari abanyamuryango ba RNC muri Uganda, uyu munsi turafata urugero rumwe gusa rugaragaza ububi bw’izo nyangabirama zirya akaribwa n’akataribwa

Mu mwaka w’2019, nibwo RNC yatahuye ko Itorero ADEPR-PCIU rifite inkomoko mu Rwanda ryafunguye imiryango mugihugu cya Uganda rikaba rifite abayoboke bagera kubihumbi makumyabiri (20,000) by’abizera b’abanyarwanda nuko ntakuzuyaza bagucura umugambi wo kuryigarurira kuneza cyangwa kunabi ariko bishakira agatubutse gaturuka mu byacumi n’amaturo

Nkuko umunyamakuru w’Impanda Nyayo yabibwiwe na Pasitori Evariste Gashongore ubu usigaye yinubira cyane ibya RNC nubwo akibuze uko ayivamo, yagize ati

“Prossy na Sula nuwamanaya baranyegereye duhurira muri resitora iri bugufi bwa hotel Africana muri Kampala nuko bahamagara kuri murandasi mvugana na Kayumba Nyamwasa hamwe na Frank Ntwari bo icyo gihe bari mugihugu cya Africa y’epfo”

Kayumba niko kumbaza ati ADEPR yinjiza angahe mu kwezi, niko kumusubiza nti milioni nka mirongo itanu (50,000,000) ngereranyije. Nawe ati twakora iki kugira ngo tuyigarurire kuko ayo mashilingi tuyakeneye? Mubwira ko bigoye cyane ariko twagerageza kuganiriza abayobozi bayo

Nuko Prossy na Sula bahise bahabwa inshingano zo gukorana byahafi na Pasitori Evariste Gashongore kwigarurira abayobozi ba ADEPR-PCIU ariko ntibyabahira.

Babonye byanze nibwo Kayumba yategekaga ko ADEPR-PCIU ibohozwa kumbaraga maze pasitori wanze kuyoboka akabeshyerwa ko ari maneko w’u Rwanda maze utishwe agasubizwa mu Rwanda kugeza beneye icyo ashaka.

Nuko byagenze benshi tuzagenda tugarukaho barafungishwa hashingiwe kuri raporo mpimbano zakorwaga n’inkoramaraso Sula Nuwamanya afatanyije na Prossy Boonabana bombi n’abanyamahanga banga abanyarwanda urunuka nyamara babeshya amahanga ko baharanira uburenganzira bwamuntu kandi bizwi ko batunzwe no kubuhonyanga

Muri benshi tuzagenda tubagezaho harimo Pasitori Apolinaire Asiimwe wayobora ADEPR-PCIU mukarere ka Mubende. Amaze kwanga kwifatanya n’umwicanyi Kayumba na RNC, vuba na Bwanga Sula na Prossy bafashe inkuru y’uwitwa Prosper Ruvusha uba muri mugihugu cya Noruveji bayitirira Pasitori Apolinaire Asiimwe nuko CMI iherako imutwara buguru budakora hasi afungirwa ahatava izuba kumara umwaka wose umuryango we utazi aho ari.

Dore inkuru bamugeretseho nkuko ubwanditse bw’Impanda Nyayo bwayisemuye buyikuye mucyongereza. Iyi nkuru ninayo raporo yashyikirijwe CMI n’abo banyamahanga bombi

Icyitonderwa: iyi nkuru wayisanga no kuri google na facebook

PASITORI PROSPER RUVUSHA UTUYE MUBENDE

Pasitori Prosper Ruvusha,n’umunyamulenge wahunze igihugu cye cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ari kumwe n’umuryango we mugari batura mu Rwanda.

Yize amashuri ya Kaminuza i Butare ho mu Rwanda. Asoje amashuri ya Kaminuza yabuze akazi mu Rwanda yogira inama yo kujya mugihugu cya Noruveje asaba ubuhungiro.

Ikigo gishizwe abinjira n’abasohoka muri Noruveji cyitwa UDI, ntabwo kizeye ibyo Prosper Ruvusha yababwiye nuko bamwima ubuhungira ndetse bahita bamwuriza indege shishi itabona bamusubiza mu Rwanda. Ageze mu Rwanda yitoje imirongo mike ya Bibiliya bidatinze agirwa Pasitori mu Itorero rya ADEPR

Mugihe jenerali James Kabarebe na Jenerali Jack Nziza bubakaga amaserile ya DMI muri Uganda, barabutswe Prosper Ruvusha bamwohereza Uganda mukazi. Muntangiriro za 2014, yoherejwe nk’intasi muri Uganda kuyobora itorero rya ADEPR muri Mubende.

Kugira ngo abashe gucengera neza, DMI yamufashije kubona ibyangombwa bya Uganda yihimbye Apolinaire Asiimwe wavukiye Ruhama, Ntungamo muri Uganda.

Prosper Ruvusha ni Munyamulenge 100% wavukiye Minembwe, muri Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. DMI ikoresheje ibyitso byayo biri munzego z’ubuyobozi bwa Uganda yahawe ibyangombwa yari akeneye kugira ngo akore imirimoye yitwa Apollinaire Asiimwe wavukiye Ruhama, Ntungamo, Uganda.

Kugira ngo abashe kwemerwa mubandi, DMI yamuhaye igishoro cyo gutangira umushinga witwa “Christian recycling” ukorera mu itorero rya ADEPR amashami ya Mubende na Kibuye muri Kampala.

Yitwikiriye mazina mashya ariyo Pasitori Apollinaire Asiimwe, yakomeje gukorana bwite na Jenerari James Kabarebe, na Jenerali James Burabyo na Koronel Ismael Baguma bombi bo muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Guhera mu mwaka wa 2014, Inzirakarengane zarashimuswe ziricwa zizira ibinyoma azihimbira muri DMI.

Mugihe cya Jenerali Kale Kayihura, Pasitori Apolinaire Asiimwe yahimbiye Inzira karengane nyinshi dosiye mbi zatumye DMI ibahigisha uruhindu ibifashijwemo na polisi ya Uganda y’inkora mabi.

Asiimwe yahimbye dosiye nyinshi azishyikiriza abakoresha be I Kigali harimo n’ubuhamya bw’ubuhimbano, nkokuvuga ko RNC ifite inkambi itorezamo abarwanyi muri Uganda.

Inshuti ze za hafi zemeza ko amadosiye yagiye ahimbirwa abantu yaviriyemo benshi urupfu abandi bashimutirwa mu mihanda ya Kampala bisanga mu Rwanda aho bakorerwa iyicarubozi.

(Ibyo n’ibinyo byahimbwe na Sula na Prossy)

Iyi Raporo yashyikirijwe CMI iriho n’amafoto ya Pasitori Apolinaire Asiimwe, ntakuzuyaza yateye urugo rwe I Mubende murukerera, Bamena Igipangu, bica urugi bamutwara ashimuswe umuryango we wongeye kumuca iryera nyuma y’umwaka umwe baramaze no gukora ikiriyo!

Bamutwaye yagombaga gushyingira umukobwa we, ubucuruzi yakoraga burahomba n’imitungo ye iragurishwa bimazwe na Sula na Prossy bacaga inyuma bakohereza ibisambo bakorana bakabeshya umuryango wa Apolinaire ko bazi aho afungiye ko basanye amashilingi runaka kugira ngo aticwa! Nuko ibyo bisambo bisahura imiryango yabo bagambaniye bakicwa, bagafungwa cyangwa bakaburirwa irengero- Namwe mwumve izo ngirwa bacunguza za RNC

Nkuko Byivugiwe na Sula na Prossy ubwabo, bazi neza ko Asiimwe Apolinaire ntaho ahuriye na Prosper Ruvusha kuko mugihe Ruvusha ari umunyamulenge, Apolinaire n’umusope uvuka mubugesera. Ubwo koko naho waba uri injiji wananirwa no gutandukanyiriza abo bantu bombi kumvugo? Nonese ko uwo bashakishaga yari umunyamulenge kuki bakomeje kugirira nabi Pasitori Apolinaire kandi bigaragara ko atari umunyamulemge? Nuko icyo bashaka kwari uburyo bamubeshyera kugira ave munzira maze bamucuze ibyi yaruhiye igihe kirekire

Ikindi APolinaire ntabwo yize kuburyo usibye n’ingegera ziyita abaharanira uburenganzira bwa Muntu n’utarize ntiyayoberwa gutandukamya uwarangije kaminuza ndetse akajya no mu mahanga n’umuntu utarize kure yageze ari Uganda

Bene ibi bikorwa nibyo bibesheje Kayumba n’abacanshuro bagenzi bashakira indonke mu makuba y’abanyarwanda. Cyakora ntashita abanyarwanda bazabaryoza ibi mukora kuko tudateze kuzabyibagirwa nkuko bihigwa nabanyarwanda benshi bari mugihugu cya Afrika yepfo

Abayoboke b’Itorero ADEPR-PCIU ndetse n’abaturage ba Mubende iyi nkuru bayizi by’imvaho ninacyo gituma ntamunyarwanda wo muri Uganda wajya inyuma ya Kayumba atabitewe n’itera bwoba Sula na Prossy babashyiraho

Usibye n’ibi, abazi Itorero rya ADEPR bahamya ko umuntu atakwiyigisha imirongo mike ya Bibiliya ngo maze babihereho bamuhe inshingano z’ubushumba?! Ibyo ubwabyo bigaragaza ko iyi ari inkuru mpimbano idafite ishingiro yari igamije kwicisha Pasitori Apolinaire kugira ngo barye ibye ntankurikizi.

Mugihe bafungisha Apolinaire Asiimwe, Prosper Ruvusha yabaga aganira Sula na Prossy kuri facebook baharira kuri icyo kibazo mugihe undi aborera muburoko. Ibi n’igihamya cyuko Apolinaire ataziraga icyaha yakoze ahubwo yaziraga ko atifatanyije nabo mu mugambi w’igisambo Kayumba wo gusarura aho atabibye niko guhembwa urupfu no gucuzwa ibye!

Mugihe tubizeza gukomeza kubacukumburira amahano ya RNC, tuboneyeho kubasaba kugendera kure aba bagome kuko rusufero atabasha kwihana

Leave a Reply