INTAMBARA KARUNDURA HAGATI YA SULAH NUWAMANYA NA FRANK NTWARI IRANDUYE RNC MURI UGANDA

Ntwari Frank na Sula Nuwamanya bahanganye

Ubu muri RNC Uganda hari intambara yeruye karundura hagati ya Sula Nuwamanya na muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari aho buri umwe ashaka kuba ariwe wica agakiza muri icyo gihugu.

Iyi ntambara benshi bemeza ko ariyo igiye kurandura burundu RNC mu gihugu cya Uganda. Nkuko bisanzwe bigenda muri RNC, ubu igice kimwe kiri kurhande rwa Ntwari ikindi kiri kuri Sula Nuwamanya nkuko byari bimeze mugihe cya Benjamin Rutabana ubu umaze kwibagirana.

Iyi Ntambara imaze gutuma benshi munkehwa y’abayoboke RNC yari ifite muri Uganda bacika intege bayivaho cyane ko bimaze kugaragarira bose ko ntabuhengekero ifite. Ubu agatsiko ka Ntwari karangajwe imbere na Mahirwe naho aka Sula kayobowe n’inshoreke asangiye na Leonard yitwa Solane Niragire

Intandara yo gusandara kw’iyi ntambara yatutumbaga mwibanga n’inama ya RNC iherutse kubera mwishuri KINGWAYS (Gayaza) rya Josephat Twebaze wiyamamariza kuba umu depite munteko nshingamategeko ku itike ya NRM muri Gayaza ya Kakumiro.

Uti byagenze bite?

RNC yategetse abitabiriye inama kubanza kwishyura amashingi 10,000 babizeza ko bazarya inyama reka bakanywa n’agasembuye rwose abantu bayatanga bishimye kuko babibonazga nk’uburyo bwo gusabana busiza umwaka. Inama isoje abantu batangajwe no kuzimanirwa irindazi na soda gusa nuko amashingo yose Mahirwe ayakubita umufuko nkuko yari yabitegetswe na Frank Ntwari basanzwe bafatanya kwiba abaturage.

Umwe mubanyamuryango wari muri iyo nama dukesha aya makuru yabwiye impanda Nyayo ati “nubwo twababaye ariko ntabwo twatunguwe nubujura bwa Ntwari kuko n’igisahira nda kandi ntabwo ingwe yahindura ubugombo bwayo”

Aya marorerwa kuri Sula igisambo cy’umunyaruhama gitunzwe no kugambanira abanayarwanda, byari inkuru nziza kuri we wagendaga Ntwari runono kugira ngo amurandurane n’imizi. Nuko ntiyazuyaje ahubwo yakoze kumusambane we Solange Niragire usanzwe ahagarariye abari n’abategaru gore muri RNC Uganda kugira ngo akongeze umuriro wo guheha umwanda witwa Ntwari Frank.

Uyu Solange Niragire n’umugore wataye umugabo mu Rwanda nyuma yuko afatiwe ngo mubusambanyi acika akana bari byaranye nuko ageze Uganda kwirongoza kwa Leonard Mugisha wumufundi amaze kumutandukanya n’umugore bari babyranye kabiri. Leonard wari usanzwe ari umwizera ubu yagushijwe nuwo Yezeberi ubu asangiye na Sula Nuwamanya nawe ukora ibyo aca inyuma umutorokazi yinjiye ubu babyaranye rimwe gusa! Mbese RNC niyo Sodomu yanone! Amakuru yizewe ahamya ko aho batuye muri Rubasi ya Gayaza Leonard Mugisha yabaye iciro ry’umugani ndetse n’insengero azimajije amaguru kubera isoni n;agaciro gake. Amatorero

y’umwuka yabarizwagamo shenge ntabwo akiyikoza ubu abarizwa muri Angirikani- Nuwo gusengerwa Imana ikamutabara.

Kugeza ubu Solange yamaze kuteranya abayoboke ba RNC kuburyo uwavuga ko RNC muri Uganda yarangiye ataba yibeshye.

Ubu Ntwari arahigisha Solange uruhindu. Amakuru yizewe yigambwa na Mahirwe yemeza  ko  igihe icyo aricyo cyose uyu mugore ari bwicwe cyangwa agufungirwa ahatava izuba nkuko Ntwari na Kayumba babigenje kuri Ben Rutabana n’aandi benshi tuzarondora mubihe biri imbere. Cyakora koko ingabo y’umugore iragushora ntigukura kuko Sula ntacyo abasha kumarira Solange muri aka kaga yamushyizemo

Abakurikiranira hafi ibi bera muri RNC, baremeza ko uyu ariwo mugeri wanyuma Kayumba n’ishyaka bateye basamba maze umwuka ubashiremo.

Ibyo bikiri aho Sula na Prossy biravugwa ko nyuma yuko bapfuye imisanzu na Murefu wa Katikara kugera aho abareze kuri polisi ya Kakumiro, ubu ngo bamuciye urwaho baramutamika (Utuzi twa Kayumba) bakoreshe umuturanyi we akaba arembye cyane aho ari kuvurirwa mu bitaro. Umuntu wamusuye uyu munsi yabwiye Impanda Nyayo ko amahirwe yo gukira kwe ni make cyane

Uyu Murefu niwe wari umutima w’ishyaka Urunana muri Katikara akaba ariwe wafatanyije na John Ndinazo hamwe na Sulaiman Montare kwiba imisanzu y’ibigori irenga toni 10 bakiguriramo imodoka

Nanone John Ndinazo ubu nawe ari mubitaro avurwa impyiko zangijwe n’inkoni yakubiswe azira ibikorwa by’ishyaka ry’Iurunana. Uyu Mugabo bivugwa ko yakubiswe bikomeye nyuma yuko afatiwe mu nama za Ishyaka Urunana rya Jean Paul Turayishimye na Pasitori Deo Nyirigira bakamwihakana bikamuviramo gukubitwa nk’imbwa itagira shebuja.

Ubu buhemu abayobozi b’ishyaka Urunana bakoreye impunzi muri Uganda, nubwo bamwe byabaviriyemo ubumuga bwa burundu, abanda bagatindahara ndetse bamwe bikaba bizabaviramo urupfu, abakurikiranira hafi iri shyaka baremeza ko naryo bitariguye amahoro kuko ubu risigaye ryikorera politike yo kuri murandasi gusa.

Leave a Reply