INTAMBARA YERUYE HAGATI YA RNC NA RAC MURI UGANDA BAPFA IMISANZU

Nuwamanya (RNC), Prossy (RNC Murefu (ARC)

Ubu inkuru igezweho ibica bigacika n’iya intambara yeruye hagati y’abayoboke ba RNC ya Kayumba n’aba RAC -URUNANA ya Nyirigira Deo na JP TURAYISHIMYE bapfa imisanzu yo mugihugu cya Uganda. Shenge nubwo Urunana ruvuzwe ninko kurushinyagurira kuko muri Uganda rwazimye nk’amashara

Ejo hashize taliki 08/12/2020 nibwo Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya baherekejwe n’imigirigiri y’ingegera za RNC zirimo Mahirwe na Gashongore bashoreye kuri za moto imodoka itwaye Prossy, Sula n’umusirikare wari ubacungiye umutekano.

Berekeje ahitwa Katikara muri Kakumiro district murugo rw’igisambo kiyita Pasitori Innocent Murefu. Uyu Murefu n’umwe mubantu bajyanaga abasore mu ishyamba aribo barigitanye na Ben Rutabana kandi niwe wari ubitse toni zirenga 10 z’ibigori John Ndinazo na Sulaiman Montari bafatanyije nawe kunyereza bakiguriramo imodoka.

Ubwo Murefu bamusanze iwe maze Prossy nta kuzuyaza amubwira ko agomba kwishyura amashiling bariye cyangwa agafungwa. Murefu mubusanzwe wiyemera kuko afite igarage rikanika imodoka aho Katikara ndetse n’umuhanda wa leta ukaba uherutse guca mubutaka bwe akaba ategereje kwishyurwa akayabu k’amashilingi ngo yatewe ubwoba bukomeye n’igitero  cyamugabweho.

Umuturanyiwe waganiriye n’Impanda Nyayo yagize ati Murefu yakuwe umutima cyane nokuba Kayumba Nyamwasa yamuhagurukiye kuko bimenyerewe ko afungisha ndetse akanicisha uwo ashatse aho abishakiye muri Uganda.

Murefu siwe wabonye inkoramaraso za Kayumba Nyamwasa zikubuye ariko zimusezeranyije ko ari bufatwe agafungwa niko kwihutira kuri polisi kwishinganisha.

Amakuru Impanda Nyayo ikesha umu ofisiye wa Polisi muri Kakumiro wabonye ikirego cya Murefu, yabwiye Impanda Nyayo ati uyu mugabo ibyo arimo ntabizi kuko kwishinganisha no gutanga ikirego ntacyaha bimukuraho kuko ntakabuza azafungwa!

Yabishimangiye ntamusus ko Inkoramaraso za Kayumba zagiye gutera Murefu zaramaze kumutanga kuburyo ari Ntakabuza azafatwa ibye bikaba akandare.

Aho muri Kakumiro Mahirwe na bagenzi be barabyinira kurukoma bavuga bati ngaho Deo Nyirigira natabare abagaragu be turebe! Cyakora bashinyaguraga gusa kuko birazwi ko Nyirigira akwizeza ibitangaza utaragera mubyago nyamara wabigeramo akakwihisha. Ugize Imana ikabyigobotora nibwo wongera kumwumva nabwo iyo hari icyo agushakaho!

Tubonereho kumenyesha abakunzi b’Impanda Nyayo ko mubahoze ari abayoboke ba Urunana uyu Murefu niwe wari usigaye atarafungwa ariyo mpamvu ariwe na John Ndinazo ufunguwe vuba aribo bonyine Deo yari acungiyeho ababeshya kuko nawe atagikoma.

Ubu Denawe yifashe mapfubyi nyuma yahi basirikare bakomeye yakoranaga nabo byakubitiraho yakennye atakibina ibyo ahongera abakomeye ubu nawe akanuye amaso ategereje urumuhuta nkuko mugihe cye yatikije benshi!

Abasomyi ba Impanda Nyayo muribuka ko mwivuka ry’ishyaka urunana twabahishuriye ko icyo Deo na Turayishimye bagamije ari kumarisha abanyarwanda muri Uganda kandi ntabwo mwatinze kubyibonera.

Abayoboke babo barafunzwe, abanda baburiwe irengero kugeza aho abanyarwanda baboneye ukuri kuvugwa n’Impanda Nyayo bakitandukanya nabo bagome. Kugeza ubu benshi ntabwo barakira ingaruka batewe nako gatsiko kabicanyi.

Twabaha nk’urugero rwa Sylvestre Kimenyi ubu usembereye muri Kampala, ye na John Ndinazo ubu arahera kuri zero kuko bafunguye ibyabo byarahombye

Nubwo bimeze bityo banyarwanda banyarwandakazi ntabwo twabura kubagira inama yo kugendera kure Sula Nuwamanya na Prossy Boonbana abo banyamahanga bacuruza amaraso y’abanyarwanda bishakira indonke.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru

Leave a Reply