IBISA BIRASABIRANA-BOONABANA PROSSY NA KAYUMBA NYAMWASA BOMBI NABICANYI

Kayumba Nyamwa (Iburyo) Prossy Boonabana aka Queen (Ibumoso)

Nkuko twabikomojeho munkuru yacu iheretsu, Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya (Kabirigi wa Rutaburingoga) kugeza ubu nibo Kayumba Nyamwasa akoresha muri Uganda kwinjiza impunzi muri RNC bakoresheje ruswa cyangwa agahato nkuko twabibwiwe nabamwe mubanyamuryango b’iryo shyaka baririmo kuri ngirente

Prossy Boonabana ubu wiyita Queen n’umurundikazi wo mubwoko bw’Abasoni, ise akaba yaragiye muri Uganda ahunze I Burundi nyuma aza gutura Entebbe ashakisha imibereho maze ubuzima bumunaniye niko kwigira mu cyaro ahitwa Nakasongora.

Prossy yize amashuri yisumbuye mu Rwanda ahitwa International academy ubu ni Kagarama secondary school ari naho yamenyaniye na Sula Nuwamanya umunyamahanga waru usuhukiye mu Rwanda.

Prossy uzwiho kuba yarabaye indaya ari umwana muto nubwo yoherezwa mu Rwanda kuhiga byatewe ahanini nuko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (P.5) bamufashe asambanira mugisambu n’umuzamu wo kwishuri yigagamo muri icyo gihe baramuhana n’umuzamu baramwirukana ariko yongera gufatwa asambana na mwalimu ageze mu mwaka wa Karindwi.

Koherezwa kwiga mu Rwanda bwari uburyo bwo kumwigiza kure kugira ngo ubusambanyi bwe bukabije abukorere kure y’umuryango utari ukigira icyubahiro kubwe!

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu Rwanda yaje gusubira muri Uganda noneho nawe urabyumva ntabwo yari agisambana ahubwo yarigurishaga utanze menshi akamwegukana.

Muri icyo gihe, nibwo yahuye n’umugabo w’umunyamulenge Rwema Genderme wari ikoboyi wikundiraga agasembuye nubwo yari umwsiramu nuko sinakubwira zihana inkoyoyo!

Muri icyo gihe Rwema wari usanganywe abagore babiri nabo bo mubwoko bwe, yaje kugira iri habara inshoreke ndetse barabyarana. Prossy nk’indaya yabyonse mu mashereka, yari azi n’ubucakura bwinshi yaba gukura ibyinyo cyangwa gusinziriza umuntu ukamwiba ibyo bya ubuzima bwe. Prossy ni karahabutaka mubyo kuroga no kuraguza akomora kuri nyina umubyara wari rugarika ingogo nkuko twabibwiwe n’umukambwe baturanye

Nyuma y’igihe cy’imyaka mike Rwema abana na Prossy, ubuzima bwe bwabaye bubi cyane uhereye igihe yacamataniye na shitani akayishyira munzu ngo nizabagore! Ubwo Rwema wari warahugijwe abagore be n’iri habara, ahomba imitungo myinshi ndetse atangira kurwaragura bivugwa ko Prossy yari yamaze kumutamika ashakaga kumwica kugira ngo yigarurire imwe mubitungo mike yari isigaye Rwema yaje gufata icyemezo cyo kuva mubyaha arakizwa ndetse arabatizwa mu mazi menshi kuko yabonaga asumbanirijwe. Amaze gukizwa byabaye ngombwa ko atandukana n’inshoreke ye

ariyo Boonabana Prossy asigarana umugore we muto witwa Nyamitavu Julienne kuko umukuru (Ubu n’umukecuru) yari yarakuyemo ake karenge yigira imahanga hamwe n’abana be barimo Pasitori Ndamiyimfura wibera muri leta zunze ubumwe z’America wifiteye imitungo n’urusengero muri Uganda ahitwa Zana

Prossy Boonabana, nubwo byari bizwi ko adakunda Rwema ahubwo ko yashaka kumucuza utwe yarangiza akamumiza ishokora, ntabwo yihanganiye umugabo amutahuye akamureka ataragera kuntegoye.

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mubana ba Rwema utifuje ko dutangaza izina rwe kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati Prossy yahise acura umugambi wo kwica data vuba nabwangu kandi abigeraho. Amarira atemba kumatama ye yakomeje agira ati, kubona amena amaraso y’uwo babyaranye akirengagiza ibyo bibondo?  kugeza ubu abana Prossy yabyaranye na data n’inzugu yacu n’ubwoko bw’abanyamulenge igihe nikigera tuzayihora!

Niko byagenze koko, Rwema yaje kuburirwa irengero nuko Prossy Boonabana abisakaza hose agira ati Umwami w’Abanyamulenge Rwema Genderme yashimuswe n’u Rwanda. Nubwo we yari abizi neza ko ibyabaye abifitemo uruhare rudashidikanywaho.  

Prossy nk’igisambu kizi inzira zose abagome bashakiramo indonke yaraziko kuvuga ko Rwema yapfuye ntanyungu zihariye azabibonamo mugihe kirambye niko guhimba imvugo yuko akiraho afungiwe mu Rwanda kugira ngo akoreshe amakuba ya Rwema nk’iturufu yo kwishakira amashilingi n’inshuti z’abakomeye n’abaroheje nk’umugore wemeye gushyira ubuzima bwe mukaga agahangana n’u Rwanda kubera umugabo we.

Nyamara mwibuke ko uyu Prossy yari inshoreke nayo bari barasenze (Nkoresheje gusenda nubwo bidakwiriye inshoreke kuko nabuze indinyito). Impamvu ariwe usakuza abana be n’indi miryango ya Rwema ya bugufi icecetse nuko babizi ko uyu mugore w’interenganya abiterwa n’impamvu ebyiri

  • Kugira ngo yibagiranye uruhare rwe mubyabaye kuri Rwema
  • Kwishakira amaboko n’indonke bishingiye kumarangamutima y’abazamugirira imbabazi kandi koko nabyo byaramuhiriye kuko byatumye abona amaboko muri Uganda akoresha kwiba, kuriganya n’andi marorerwa menshi tuzagenda tugarukaho akora

Rwema Genderme ntabwo yigeze aba umwami. Ahubwo n’umwana w’umutsindirano w’umugabo wo mubwoko bw’abanyabyinshi witwaga Karojo SUNZU bizwi neza ko atabyaraga. Cyakora amakuru yizewe aturuka munzu ya Karojo yemeza ko nyina wa Rwema yasambanye na Muhoza Kibibi wo mubwoko bwa Abasinga bakamubyarana ariko nkuko byari bisanzwe mu mico y’imfura umwana yarezwe na Karojo kandi aramuraga nkumwana yibyariye nubwo Rwema yari azi se wituriye mu Rwanda.

Karojo Sunzu (Iburyo) Rwema Genderme (Ibumuso)

Prossy guhanisha ati ndi umugore w’umwami kuko Genderme yari umwami w’Abanyamulenge kugeza naho ubu yihimbye “Queen” bivuze umwamikazi abiterwa nuko Karojo yari umutware.

Karojo ntabwo yari umwami ahubwo kubera kujijuka abazungu b’abakoloni bamugize umutware wa lokalite ya Kivumu mu mwaka w’1947 namwe murumva ko ari ejo bundi! Ntangoma yagiraga, ntangabo ashwi da. Cyakora ababaye muri Kongo namwe murareba Lokalite uko ingana.

Ibyo rero nibyo Prossy Boona arisha kuri za facebook no mubinyamakuru agira ati ndi umwamikazi kuko Rwema yari umwami w’Abanyamulenge!!

Kugeza ubu byumvikane neza ko nkuko Delila yagenje Samusoni niko uyu murundikazi yagenje Rwema kandi sibo gusa niko akomeje kugenza abanyarwanda atabonyemo inyungu ze bwite.

Impamvu Kayumba Nyamwasa ariwe we akoresha imirimo ya RNC muri Uganda nuko bombi ari ibisahira nda bidashyira imbere inyungu z’impunzi ahubwo bakoresha kurwanya u Rwanda nk’iturufu yo kwishakira imibereho. Namwe mwakwibaza muti, Uganda ko hatuye abanyarwanda benshi ndetse bamwe b’inyangamugayo na leta ya Uganda yakwizera kubera iki abo bose banze kwifatanya na Kayumba nubwo nabo bifuza gutaha?

 Ikibibatera nuko bazi neza ko Kayumba ubwe ari ikirura kirebaho kandi ko ntaho abasha kugeza abanyarwanda bifuza gutaha! Ibi rero nibyo bituma akoresha abacanshuro ahemba bishakira indonke kuko RNC ubu n’umushinga w’ubucuruzi bwa Kayumba n’abashoramali bandi bafatanyije nka Nayigiziki Jerome hamwe n’abanyamabanga be nka Frank Ntwari igisambo ruharwa batunzwe no gucuruza impunzi

Munkuru zacu zizakurikiraho, tuzabagezaho amabi atangaje agaragaza ubujuru, ubwicanyi n’ubugambanyi bukomeye Prossy agenda akorera abanyarwanda ndetse n’abanya Uganda yitwaje ikizere yagiriwe na leta ya Museveni kuko yiyise umugore w’umwami.

Munkuru tuzabagezaho harimo nivuga uburyo Prossy Bonabana yaba yarafatanyije na umucamanza w’urukiko rw’ikirenga rwa Uganda (Justice of the Supreme Court of Uganda) Buteera Richard kugurisha hakoreshejwe inyandiko impimbano ubutaka uwo Buteera Richard yari yaragurishije Genderme Rwema ataraburirwa irengero.

Cyakora umwe mu bana ba Rwema avuga ko ahubwo Prossy yahimbye amasezerano y’ubugure mu mazina n’umukono bya Butera nuko akagurisha uwo mutungo rwihishwa nubwo byaje kumenyekana. Cyakora icyo gitekerezo cyagira ireme bivuzwe na Buteera ububwe cyangwa byemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha ko ntaruhare abifitemo

Amasezerano bwite y’ubugure Butera Richard ya giranye na Genderme Rwema abitswe n’umugore wemewe wa Rwema madam Nyamitavu Julienne.

Justice Buteera Richard & Prossy Boonabana

Prossy amaze guhimba izi nyandiko bamwe bemeza ko yabikoranye na Buteera bagamije kwiba no kuriganya imitungo kuko nyirayo byasaga nk’utakiriho.

Ubu butaka amakuru yizewe yemeza ko bwagurishijwe umuntu wambere tutifuje gutangaza amazina none aha, yishyura igice nuko agitegereje igihe bahanye aje kwishyura ayo yari yamusigayemo asanga Prossy na Butera baramaze kukigurisha undi.

Munkuru irambuye twifuza kumenya icyo Nyakubahwa umucamanza Buteera Richard usanzwe azwi nk’inyangamugayo avuga kuri icyo cyasha afite.

Iyi nkuru kimwe n’iya amazu abiri nayo yariganyije tuzazibagezaho vuba muburyo burambuye

Nubwo bimeze bityo abakurikiranira hafi imikorere ya perezida Museveni bavuga ko amaze kugenda amenya ibye kandi ko isaha n’isaha izisanga mumenyo ya rubamba

Reka dusoze iyi nkuru dukangurira abanyarwanda kwirinda Prossy Boonabana ubu wiyita queen ndetse na RNC kuko Ntarupfu nta kuzima byose ni kwa Nyamuzinda

Leave a Reply