SEMUHANUKA KAYUMBA NYAMWASA NA RNC NONEHO BATI LONI NA MUSEVENI BAGIYE KUDUFASHA GUHIRIKA UBUTEGETSI BWA KIGALI!

Prossy aka Queen, Frank Ntwari na Sula Nuwamanya

RNC ya Kayumba Faustin SEMUHANUKA Nyamwasa ikomeje ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziri munkambi za Uganda abizeza ko LONI yamusabye kuyishyikiriza urutonde rw’impunzi runaka zimusaba kuzicyura kugira ngo imufashe murugamba rwo guhirirka ubutegetsi bwa Kigali.

Ikigikorwa RNC ivuga ko kizamara amezi atatu gusa cyatangiye muri Nzeri gisoze kuwa 30 Ugushyingo 2020. Bimwe mubitangazamakuru bikorera kuri murandasi byagiye byandika inkuru ivuga ko u Rwanda rurigukora ibarura munkambi za Uganda ariko nyamara bizwi neza ko bikorwa na RNC. Impanvu iryo barura rikorwa n’iyo tuvuze haruguru.

Kugeza ubu, RNC yatakarijwe ikizere bikomeye n’abanyarwanda babarizwa muri Uganda nyuma yaho baboneye ibyabaye kuri Major Mudathiru n’abarwanyi yari ayoboye Kayumba yashyize mu maboko ya Kigali yarangiza akabihakana. Ibyo abantu bakibyihanganiye ngo bamugoragoze aba amukurikije Ben Rutabana n’ingabo yarikumwe nazo amarira kwicumu!.

Ikinyoma cyo kuvuga ko LONI ishaka kumufasha gucyura impunzi z’abanyarwanda n’amareshya mugeni kugira ngo yongere abone uko yiyegereza abo azica. Ikibabaje nuko umuntu atananira umushuka hari bamwe b’ibisahiranda ashukisha impano za telephone zigendanwa n’udushilingi twintica ntikize ubu bakaba bari kuroha abanyarwanda binzirakarengane.

Kayumba arakoresha igihuha (Propaganda) kivuga ko abantu bose bazibaruza kugeza kuwa 30 Ugushyingo 2020, leta ya Uganda izabaha inkambi yihariye maze LONI akabubakira, ikabigishiriza abana, ikabavuza, ikabaha ubufasha bwisumbuye cyane barindiwe umutekano kumara igihe gito kuko nyuma y’iyo tariki RNC izahita itera u Rwanda ibifashijwemo na Museveni hamwe na LONI.

Akomeza agira ati “ Perezida Museveni ashaka ko amatora mugihugu cye azaba mu mwaka utaha azasanga urwanda muntambara ikomeye kuburyo rutazabasha gutera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi bwe! Abakurikiranira bugufi politiki yo mukarere bemeza ko iki ari ikinyoma cyakwizerwa n’utagira ubwenge kuko s’ubwambere Kayumba n’abambari be bijeje abayoboke babo ibisa n’ibyo ariko bigasoza bitabaye.

Umwaka ushize wa 2019 Charlotte Mukankusi atumwe na Kayumba yakwirakwije igihuha ko noheli bazayirira I Kigali ariko namwe mwabonye aho ibyari guhirika ubutegetsi bwa Kigali ahubwo hasenyutse RNC ubwayo! Namwe ibyo n’ibindi byinshi birahagije kugira ngo abantu barekere aho kwizezwa ibinyoma na Kayumba wahinduye impunzi iturufu yo kwishakira imibereho. Ariko kandi abanyarwanda nabo igihe kirageze kugira ngo bamenye umwanzi ubihishemo. Hari amashyaka menshi abantu bakwisunga barwanya Kigali ariko muriyo RNC ntabwo irimo kuko Nta Kigali nta Kayumba!

Amakuru Ikinyamakuru IMPANDANYAYO gikesha bamwe mubanyamuryango ba RNC babaruwe yemeza ko baje gusanga ibarura mubyukuri ntaho bihuriye n’ikinyoma Kayumba Semuhanuka Nyamwasa yise ko byasabwe na LONI ahubwo ni iturufu nshya yadukanye yo kureshyeshya abanyandanini batagira ubwenge kongera kwisanga mu mutego wo kwinjizwa mwishyaka rya Kayumba. Nkuko ifi nini zo munyanja zitunga n’amafi mato ayirimo, ninako impunzi ziri kuri Kayumba. Banyarwanda mwitaze ikibi!

Yakomeje abwira umunyamakuru wacu ati mukora itsinda ry’abantu 10- cyangwa 12, RNC igafata imyirondora yanyu ariko ishyingiye kundangamuntu yo mu Rwanda cyane ko benshi baba barahinduye amazina, byarangira mugafotorwa maze mugahabwa ikarita y’umunyamuryango wa RNC nshya itandukanye n’izambere.

Ibyo iyo birangiye Sula Nuwamanya na Prossy Boonabana (wihimbye Queen kuva aho NGO yabo ifungiwe yitwaga SELF WORTH INNITIATIVE) bazana imodoka bakabatwara ahantu bise SCOTLAND mukahamara icyumweru muhabwa amahugura n’icengeza matwara bya RNC kuri murandazi (Video conference)

Icyo gihe muganirizwa na Kayumba aho aba yihishe adasohoka, Jerome, CONDO, Charlotte, Ntwari  n’abandi nkuko urutonde Impanda ifitiye kopi ruri.

Bamara igihe bihohora kubyabaye kuri Ben ndetse n’umuhungu wa Deo Nyirigira ariko abana barubanda rwa giseseka batagira ingano baburiwe irengero rwose ntabwo birirwa bagira icyo babavugaho kuko kimwe n’imiryango yabo ntagaciro bagira imbere ya Kayumba.

Akomeze yiyamatsa ati” Tubahaye amezi 3 gusa kugeze ugushyingo (ariko turimo) amagambo akaba ararangiye ahubwo Kigali igakurwamo! Nanjye nti mbihanze amaso. Kaymba bwiza abantu ukuri ko wiyunze na Kagame ko ahubwo akaba ariyo mpamvu wica cyangwa ugatanga I Kigali urwanya by’ukuri ubwo butegetsi wese?!

Nubwo bimeze bityo, abanyarwanda benshi babarizwa muri Uganda cyane cyane Mubende na Nakivale baremeza ko bamushuka kugira ngo bamenye ayo mayeri ye yose babone uko babwira abantu kumugendera kure.

Kugeza ubu Sula Nuwamanya hamwe na Prossy Boona Kayumba yari yarigije kuruhandeabasimbuje Frank Ruhinda ndetse na NGO bibiragamo akayisimbuza Sacco yagombaga gukusanyirizwamo imisanzu ya RNC mu mushinga wari urangajwe imbere n’intumwa ya Kayumba yitwa Rev.Dr. Henry Setimba ubu uri mukiruhuko cy’izabukuru ariko uwo mushinga nawo ukaza gusenyukana na Ben Rutabana.

Abakada biziwe bamaze gutera umugongo Kayumba na RNC byabaye ngombwa ko abifashijwemo na Frank Ntwari, ubu abacanshuro Sula Nuwamanya na Prossy Boonabana nibo bakuriye ibikorwa bya RNC kukiguzi cy’amashilingi arenga 63,000,000 mu mwaka. (Miliyoni Magana atandatu mirongo itatu). Aya n’umushahara tabariyemo Imodoka, kurya, telephone n’ibindi.

Umwe munkoramutima za Kyumba utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye impanda nyayo ati “Kuba Kayumba akoresha abacanshuro murugamba yita urwo gucyura abanyarwanda n’ikimenyetso kigaragaza ko ntakizere abanyarwanda ubwabo bamufitiye. Sula Nuwamanya n’umunyankore wa Ruhama, icyo yapfanaga n’abanyarwanda n’umugore w’umunyarwandakazi ubu batandukanye ubu akaba yarashatse umutorokazi. Ati naho Prossy Boonabana we n’umurundikazi wo mubwoko bw’abasoni wahoze ari inshoreke y’umunyamurenge Rwema ubu arisha aho agenda abeshya ko yari umwami w’abanyamurenge

nyamara atari byo. (Cyakora ibi tuzabikoraho inkuru yihariye) ntagitangaje rero ko aba ntambabazi bagirira abanyarwanda bapfakuba bababonamo indonke.

Sula, Prossy na Kayumba bahuje umugambi kuko bose batunzwe n’ubuhemu kandi bimenyekane neza ko ntarukundo bafitiye abanyarwanda usibye kubabona indonke. Kugeza ubu RNC muri Uganda igibwamo n’abantu bake cyane nka Mahirwe n’abandi nzagarukaho, babiterwa na ruswa basigaye bahabwa zirimo telephone n’ibindi babizeza bitagira epfo narugura.

Reka tugire inama abantu kwirinda Kayumba kuko nibatabikora nabo bazasoza nka Major Mudathiru cyangwa Ben Rutabana.

Kandi igihe cyose RNC itaratwereka RUTABANA n’abasore yaburanye nabo kukagambane kabo, birakwiye ko Kayumba tumunena nk’umubembe. Iyo tuvuga Kayumba tuba tuvuze Frank Ntwari kuko ariwe maguru ye.

Leave a Reply