RNC YA KAYUMBA FAUSTIN NYAMWASA IRAKORESHA ITERABWOBA KWINJIZA ABAYOBOKE MURI KAKUMIRO

Kayumba Faustin Nyamwasa na muramuwe Frank Ntwari

Amakuru impandanyayo imaze iminsi itohoza agaragaza urugoma n’agahato RNC irigukoresha yinjiza impunzi z’abanyarwanda zibarizwa Gayaza n’utundi duce tugize akarere (District) ka Kakumiro.

Nyuma yuko RNC ya Kayumba isenyutse nabi cyane muri Uganda bitewe n’impamvu nyinshi ariko kwisonga hakaza icyene wabo, urugomo, igitugu, ubujura bw’imisanzu, ubugambi n’ubwicanyi. Ubu Frank NTWARI yagarukanye iturufu yo kwinjiza abantu muri uko kuzimu akoresheje ruswa, iterabwoba n’agahato!

Amakuru yizewe yemeza ko ubu Kayumba yahaye Frank Ntwari amabwiriza mashya yo kwibanda kubantu batari basanzwe ari abanyamuryango ba RNC kuko batari kwemera kuyigarukamo kebera amahano biboneye abera muri ako gatsiko k’ibisahira nda birangajwe imbere n’umuryango wa Kayumba Nyamwasa. Ubu barinjiza abantu bashya batigeze kuba muri RNC kuko ntawayibayemo wabemerera.

Nubwo bimeze bityo, hari imburamajyo z’ibisambo nkawe byari bisanzwe muri RNC bizi neza ko ibyayo ari ukwiba no kwica mbese kurya kwa satani kuvugwa mubyanditswe, ubu nibo bari kuruhembe rw’imbere muri Kakumiro mubukangurambaga bifashishije CMI kuburyo ubyanze aterwa ubwoba bwo gufungwa cyangwa kwicwa!

Urugero n’urwa inama yabereye Gayaza ya Kakumiro ku kabari ka umugore bakunze kwita Maama Judith cyangwa Maama Karuba gaherereye kumuhanda werekeza ahitwa mukinyarwanda tariki 30/09/2020

Abitabiriye inama yo kuwa 30/09/2020 mu kabari ka Maama Judith

Iyi nama yayobowe na Frank Ntwari kuri video call initabirwa na Kapitane (Captain) Yusuf uhagarariye CMI muri Kakumiro murwego rwo kumara ubwoba abanayarwanda bahatuye kugira ngo bajye bitabira inama za RNC ariko hagamijwe nogutera ubwoba abatumva cyangwa ntibavuge rumwe na Kayumba Nyamwasa muri ako gace

Aba nibo bantu bayogoje Kakumiro mwizina rya Kayumba Nyamwasa munsi y’ubutegetsi bwa Frank Ntwari abifashijwemo na Captain Yusuf wa CMI

  1. Rukundo Patrick bakunze kwita Mahirwe
  2. Mohamad Nzabandora
  3. Gashongore Evariste (Pasiteri)
  4. John Byagatonda bakunze kwita (Kamafuli)
  5. Solange Niragire
  6. Leonard Ntirenganya
  7. Rajab (Ariwe se wa Yusuf)
  8. Yoweli (Utuye Kakindo)
  9. Mariam (Umugore wa Mohamad
  10. Aimable Mbarushimana
Gashongore (Iburyo) Mahirwe (hagati) Mohamad na Byagatonda

Nubwo Mohamad ariwe muhuzabikorwa ariko icyegera cya Frank Ntwari acishaho amafaranga yo kwicisha no kugambana kimwe namakuru yose agenewe Kakumiro ni Rukundo Patrick Mahirwe

Rukundo Patrick Mahirwe bivugwa ko ari akagabo kindarikwa kagira urutoto n’amatwara mabi cyane murugo rwako. Amaze kunaniranwa n’umugore we w’imico myiza utaragiraga uko asa, ubu yarongoye Marita umukobwa wa Janvier bamaze kubyara akana k’agakobwa aho bamwe bavuga bati uwo nawe n’inshakira muruho kuko ntawumva uburyo umuntu muzima utekereza yakwishyingira Mahirwe!

Uyu mugabo w’ikigwari bivugwa ko yikojeje muri RUDD urunana ariko ntiyahamaze kabiri kimwe n’umwe wihaditse amatugunguru kubera ubwo aba aratorotse asize abanda kurugerero yisubiriye Uganda. Agira moto akoresha umurimo w’ubumotari maze kayikoresha mu mirimo yose ategetswe na Frank Ntwari

Niba hari umuntu uzwiho kumarisha abana b’impunzi z’abanyarwanda ni Mahirwe. Hari benshi yagiye atwara ababeshye ko abajyanye muri FDRL bakaburirwa irengero nabugingo n’ubu. Umwe mubanyamuryango ba RNC ubarizwa ahitwa Kakindo wemeza ko yanjiye muri uwo mutwe wa RNC kugahato, yabwiye impanda Nyayo ati “erega Mahirwe ntabwo tumwizera kuko birazwi ko akorera Kigali kandi abeshya ko akorera abayirwanya” ariko kubera impamvu z’umutekano wacu natwe tubeshya RNC ko turi kumwe nubwo umutima wacu wibereye ahandi

Mohamad ariwe muhuzabikorwa wa RNC muri Kakumiro, yahoze ari mwalimu mu idini rya Islam aho atuye ariko kubera ubuhemu bukabije bwakomeje kumuranga we n’umugore we Mariam ubu barabaciye mbese umuntu yavuga ko ari inzererezi mubya umwuka n’imyizerere

Captain Yusuf wa CMI

Naho Pasiteri Evariste Gashongore wiyita Pasiteri nubwo atagira Itorero ayobora cyangwa se ngo nibura abe akoreramo umurimo w’Imana kuko aho yitwa abarizwa batabasha kumwizera nk’umugabura w’ibyera. Cyakora ahari azabona irikora nk’ibya Kayumba na Ntwari usibye ko naryo ryaba ari irya shetani kandi nibwira ko ubwayo nayo itabemera kuko bayirusha kuba babi nkuko umunyamuryango wa RNC muri Kakindo yakomeje atubwira.

Imikorere ya RNC iratangaje kuko bategeka umuntu kwinjiza abantu 12 bakitwa itsinda nuko abo ugejeje Ntwari akohereza amashilingi y’itike bakajya Kampala nuko bakavuganira kuri video call na Kayumba Nyamwasa, namwe mumbwire niba Kayumba atararangiye!

Umusesenguzi mubya politiki y’akarere k’ibiyaga bigari wavuganye n’impandanyayo utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Abanyarwanda bari Uganda niba batarakuye isomo mubyo Kayumba yakoreye major Madathiru n’abasirikare yari ayoboye nibura ntabwo bakwigira kuri Ben Rutabana benshi bemeza ko yishe? Ibyo bitabemeje bakibaza impamvu abantu b’inkorokoro n’abanyabwenge bagiye bamutera ikizere akaba asigaranye inkoma mashyi naba nyakujya  kugira ngo bibabere isomo barekere aho kwizera umugome umaze abanyarwanda? Namwe mubitekerezeho! yakomeje agira ati “namwe murebe umushinga RNC yatangije witwa abubatsi b’ibiraro (Bridge builders) uburyo ushwanyaguritse utamaze kabiri? Mbitekereje nsanga Kayumba akwiriye kwangwa  urunuka maze abanyarwanda bakamurwanywa nka sekibi pe!

Akabari ka Maama Judith kabera inama za RNC gafite na amacumbi uko gasa imbere

Leave a Reply