SULAIMAN MONTARE WARI UHAGARARIYE ISHYAKA ARC NAWE YARAYE MU MUNYURURU

Sulaiman Montare avuye kubohoza imodoka

Umunsi w’ejo nibwo SULAIMAN Montare hamwe n’abandi bantu babiri barafashwe bafungirwa kuri polisi ya Miyana bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Ibi byabaye nyuma yuko abanyamuryango b’ishyaka URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (ARC) 36 bagejejwe murukiko mityana nuko hakabura amashilingi miliyoni imwe n’igice yo kubishingira (cash bail) kugira ngo barekurwe byagateganyo akabura.

Ibi byababaje imiryango y’izinfungwa zari zateranyije amashilingi agera kuri miliyoni enye n’igice (4,500,500) shs yo kubafunguza nuko agashyikirizwa Sulaiman Montare hamwe na Nzabarinda kugira ngo abe aribo bakurikirana ikigikorwa nk’abayobozi bashyizweho na Pasitori Deo Nyirigira uhagarariye ARC muri Uganda bakayarya.

Mugihe umucamanza yanzuraga ko basubizwa muri Gereza ya Kitalya, abavandimwe b’aba bantu kubera uburakari bwinshi bahise batanga ikirego kuri Police nuko Sulaiman Montare, John Nzabarinda n’undi tutarabasha kumenya imyirondoro ye bahita batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Amakuru Impandanyayo ifitiye gihamya yemeza ko amashilingi abo yashyikirijwe Sulaiman Montare mukimbo cyo kureba uko afunguza abafungwa ahubwo yahise yihutira kujya kubohoza imodoka bafatanye John Ndinazo yari ikiri mu maboko y’inzego z’umutekano. Iyo miya modoka (Sulaiman Montare na John Ndinazo) bari baraguze mu misanzu y’ibigori byari bibitswe na Pasitori Murefu Innocent wa Katikara ubu akaba ariyo yirirwa aryoshyemo.

Umwe mubagore b’umugabo ufunzwe wahaye aya makuru Impandanyayo, yavuze ati koko “ntayima iyayo akabara” Ubujura Kayumba ya toje Deo nawe nibwo yatoje ARC! Ati iri s’ishyaka rishaka gucyara abanyarwanda ahubwo n’ibisambo by’abagome!.

Yakomeje ahiga ati, Ubwo John Nzabarinda na Sulaiman Montare bafashwe ubu turakora ibishoboka byose Gatete Abel na Mediatrice Muhawenimana indaya y’agakecuru Deo asangiye na John Ndinazo nabo bafatwe nibwo hazaba agahenge muri Bunyoro na Mityana

Gatete Abel na Mediatrice Muhawenimana iminsi yabo irabaze

Munyandiko zacu zabanje, twababwiye abakunzi bacu benshi ko URUNANA rwa DEO na Turayishimye ntaho ruhuriye no kubohora abanyarwa ahubwo ko ari umutego ugamije kumarisha impunzi ziri mugihugu cya Uganda.

Benshi murabizi neza ko Deo Nyirigira yiyunze kera na Kigali akaba yarahawe inshingano zo gukora ibyo arimo akora. Umwe mubanyamuryango ba RAC b’imena wiyemeje kwitandukanya nabo yagize ati “Nyirgira niba adakorera u Rwanda kuki atakoresheje ubushobozi afite kugira ngo afunguze abayoboke be bafatiwe munama yari yabasabye gukoresha? Ikindi ati niba atari umugambanyi, kuki yahaye Kimenyi urwandiko ruhimbano rubeshya ko ari uruhushya bahawe na CMI gukora inama?

Yokomeje agira ati, iyo abaturage batabona urwo rwandiko bakizera ingirwa mu Pasitori udakwiriye kwizerwa, ubu ntabwo baba bafunzwe imiryango yabo yicira isazi mujisho?

Banyarwanda banyarwandakazi mwitondere umutego mutindi witwa Urunana rw’Abanyarwanda ruharanira kumara impunzi!

Amakuru aturuka mu miryango y’imfungwa avuga ko abantu bobo bafungiwe muri gereza ihingisha infungwa bucakara kuburyo bahinga ikiboko kibari kubitungu guhera mugitindo kugeza nimunsi!

Nyuma yo kubura ababishingira kabiri kose kugira ngo barekurwe, biravugwa ko ubutaha bazagaruka berekeza mugukatirwa.

Nkuko bivugwa n’umugore wa John Ndinazo urira ayo kwarika, aragira ati Jean Paul Turayishimiye na Deo Nyirigira barakaba urwo bangize. Nibo boheje umugabo wanjye none baramutereranye.

Mugihe dukomeje kubakurikiranira iyi nkuru, ariko birakwiriye ko iyi miryango yahemukiwe ihabwa ubutabera.

Leave a Reply