PASITORI DEO NYIRIGIRA YAHAGURUKIYE KUBURIZAMO IGIKORWA CYO GUFUNGUZA IMFUNGWA Z’ISHYAKA WE NA TURAYISHIMYE BABEREYE ABAYOBOZI

Pasitori Deo Nyirigira

Ejo tariki 19/08/2020 mu ibanga rikomeye, Deo Nyirigira aherekejwe na abantu babiri barimo Patrick Tumwine bayabangiye ingata mwibanga rikomeye baturutse Mbarara bahahurira na Sulaiman Montare.

Deo utarigeze narimwe asura cyangwa ngo afate mu mugongo imiryango y’abayoboke b’ishyaka rye na Jean Paul Turayishimye bafashwe bagafungwa ariwe uboheje gukora inama zitemewe ahubwo akabihakana izuba riva avuga ko atabazi.

Umuntu ntiyabura kwibaza icyatumye noneho ahaguruka kugira ngo abyivangemo.

Uti byagenze bite? Kuwa kane tariki 13/08/2020, nibwo imiryango y’abanyamuryango b’ishyaka URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) bafungiye muri gereza ya Kitalya, bigiriye inama yo gushaka uko bafunguza abantu babo nyuma yuko ubuyobozi bw’ishyaka bazize bubatereranye.

Munama bakoze, bakusanyije amashilingi miliyoni enye n’ibihumbi Magana atandatu (4,600,000) bayaha avoka tutari bwirirwe tuvuga izina rye kugira ngo abafashe muri uwo mushinga.

Avoka yabijeje ko agiye kuvugana n’umucamanza hamwe n’umushinja cyaha ufite urwo rubanza kugira ngo bahindure ibirego bikomeye baregwa maze, bisimbuzwe icyaha cyo  gukora inama zitemewe kubera ibihe igihugu kirimo bya indwara ya COVID-19. Abizeza ko urukiko ntakindi ruzakora usibye kubasaba abishingizi nuko bakabarekura bakazajya baburana batrutse mu macumbi yabo.

Ibyo byarakozwe, ndetse n’abashingizi batanga ibisabwa kugira ngo bizagende neza.

Ibi byakozwe n’imiryango ntacyo bamenyesheje Nyirigira Deo cyangwa Ubuyobozi bw’urunana rw’abanyarwanda ruharanira impinduka ntakizere babafitiye.

Sulaiman Montare amaze kumenya ibi byakozwe, yatanze raporo kwa shebuja Deo Nyirigira, maze sinakubwira bayirara kwibaba kugira ngo ayo mashilingi bayayobye nayo bayirire.

Bageze Mityana bashaka uko bagaruza ayo mashilingi yatanzwe kugira ngo Deo ayabike abe ariwe ubikurrikirana ariko asanga avoka yaramaze kuyahabwa baba bakubise igihwereye!

N’iterabwoba rivanze nuburakari bwinshi ushatse wakwita umbabaro, Deo ategeka ko abo baturage bashakisha andi mashilingi miliyoni eshanu (5,000,000) mugihe cy’umunsi umwe mbere y’uko bitaba urukiko, ngo nibidakorwa ntabwo abantu bazafungurwa.

Umwe mubavandimwe babo bafunzwe ndetse watanze amashilingi kugira ngo abantu babo bafunfurwe, yabwiye IMPANDA Nyayo ati “Twese twatangajwe n’inda nini y’iyo ngirwa mukozi w’Imana utegekwa n’inda ntatinye guhemuka”

Deo Nyirigira yerekeje Mityana itariki 19/08/2020 kuko yari yamaze kumenyeshwa na Sulaimana Montare ko abafunzwe bazagezwa murukiko rwa Buganda road mu mujyi wa Kampala ejo tariki 21/08/2020 ariko bivugwa ko yarwanaga no gushyikira ayo mashilingi kugira ngo ayirire maze abantu bakomeze gufungwa.

Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko Deo Nyirigira nyuma yokwikiranura na Kigali ubu yahawe misiyo na leta ya FPR kugira ngo arandure abarwanya Kigali bose bari muri Uganda. Akaba ariyo mpamvu akoresha inzira zose zishoboka kugira ngo abo bafunzwe boherezwe mu Rwanda.

Deo Nyirigira ikibabaje nuko ntanurupfusha yatanze gufasha abafunzwe hubwo ashaka kurira kubari mukaga nkuko yabigenje kuri Ben Rutabana n’abandi utabara.

Cyakora nubwo bimeze bityo, ikizere cy’uko ejo urukiko ruzarekura abo bantu nigike cyane kuko Deo na Kayumba bakora ibishoboka byose kugira ngo abo bagabo boherezwe I Kigali.

Sulaiman mugushinyagurira iyo miryango yagambaniye ubwo yasibaga iyo nama kuko yari azineza ko baribufatwe, yitanze amashilingi ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu (750,000) ariko abantu bababajwe atasohoje. Nyamara bizwi neza yakiriye amashikingi miliyoni enye zose (4,000,000) zatanzwe n’abagira neza ngo afashe abafunzwe bihemu arayarya.

Cyakora ngo gufungwa kwabo bagabo yakungukiyemo kuko yarabacuruje karahava kugeza n’aho yishyuye imwe mu myenda harimo n’iya ubukode yari imugeze kubuce.

Cyakora ababikurikiranira hafi yaravuga bati nyabarongo yica uyizaniye. Kuko bakomeza kujya inyuma y’ibirura kandi Imana yarabahaye amahirwe yo kubimenya kugira ngo babyirinde.

Nuko mutyo dusengere abo bavandimwe bacu kugira ngo bafungurwe.

Leave a Reply