15 BO MWISHYAKA RYA TURAYISHIMYE BAKIRIYE HATO GUFATWA UBWO BAKORERAGA INAMA ZITEMEWE MURUGO RWA NZEYIMANA CYRIAQUE.

Kucyumweru Taliki 02/08/2020 murugo rwa Nzeyimana Cyriaque habuze gato ngo hafatirwe abanda bayoboke b’ishyaka rya TURAYISHIMYE Jean Paul na Deo Nyirigira (URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA).

Ibi byabereye muri LC1 ya Kikoola, sub county ya Kikoola district ya Kakumiro.

Iyi nama yateguwe na Mediatrice MUHAWENIMANA, umupfakazi utuye aho Kikoola ngo ukoresha ubusambanyi kwigarurira abagabo. Ubu bivugwa ko akungikanye na Deo Nyirigira kugeza n’aho yamushyize muri NEC ya URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA KUMARISHA muri Uganda.

Uyu mugore nawe w’indushyi cyakora bivugwa ko abayaye gatano akaba yarashyingiye umukobwa we. Akodesha aho Kikoola, ngo yashukishijwe n’amashilingi bamuhaye none yisutse amakara kumutwe

Muhawenimana Mediatrice umupfakazi ugiye kumarisha abo muri Kikoola

Nyuma yuko bagenzi babo 36 bakoreye inama muri hotel bagafatwa bakaba bafungiwe muri gereza yitwa KITALYA muri Mpigi district (KITALYA maximum prison) aho bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kwinjira muri Uganda muburyo butemewe n’amategeko, Kurema umutwe w’iterabwoba ugamije gutera u Rwanda no kwica amategeko y’igihugu bakoresha inama zitemewe.

Nyemezwa n’abari munzego z’ubutabera muri Uganda ko ibi byaha bifite amahirwe meshi yo guhanishwa ababiregwamo koherezwa mu Rwanda.

Birazwi neza ko ari nacyo Deo Nyirigira na Jean Paul Turayishimye bagamije kuko ntawutazi ko bakorana na Kigali.

Inama yateguwe na Mediatrice afatanyije na Ciriaque Nzeyimana kubusabe bwa Sulaiman Montare afatanyije na Gatete Abel.

Aba bitwikiriye inama ya Robinah NABANJA (MP) uhagarariye abari n’abatega rugori muri Kakumiro district. Ubwo yagomba gukora inama muduce tubiri two  mukarere ahagarariye murwego rwo kwitegura amatora y’aba depite ateganyijwe vuba muri icyo gihugu.

Mugitondo yakoze inama ahitwa Kakindo nuko nyuma ya saa sita ayikora aho Kikoola.

Amakuru agera ku Mpanda Nyayo avuga ko ubwo inzego z’umutekano zagenzaga abanyamuryango b’ishyaka rya Deo Nyirigira na Turayishimye muri Kikkola kugira ngo zibate muri yombi.

Ngo barabiketse nuko barayiharika bayobya uburari kuko icyo gihe muri icyo gitondo MP Robinah Nabanja yakoresha inama Kakindo nuko bahengera atangiye gukoresha inama Kikoola nyuma ya saa sita nabo bakora inama kuko ababagenzaga bari bibwiye ko babyihoreye maze barangarira mubya MP Nabanja.

Cyakora bivugwa ko inzego z’umutekano zaje kumenya ko iyo nama yabaye kugeza ubu hashyizweho intasi nyinshi zo kubagenza kandi bivugwa ko ntakabuza bazafatwa.

Umuyobozi muri Kikoola utifije ko dutangaza amazina ye, yabwiye IMPANDA NYAYO yuko MP Robinah Nabanja yamenye ibyo byakozwe na Sulaiman  Montare wiyitirira ko ari inshuti ye we na Minister akaba na MP DR. Kasirivu ATWOOKI.

Gatete na Sulaiman

Ngo uyu muyobozi yumvikanye avuga ati “I will deal with that thug” bishatse kuvuga ngo iyo ngegera nzayereka.

Tubibutse ko nyuma yuko John Ndinazo na Sylvestre Kimenyi batawe muri yombi ubuzima bwabo bukama bugererewe, ubu muri Bunyoro nako Kakumiro Turayishimye na Deo bahasigaranye abacancuro babiri gusa aribo Sulaiman Montare na Gatete Abel bakomeje gushyira abanyarwanda mu kaga gakabije.

Cyakora bo ngo bicisha abanyarwanda babizi neza babitewe nokwishakira imibereho. Turayishimye ngo abavuvunurira kuyo yagurishije Ben RUTABANA we na Deo Kgali yabahaye agatubutse.

Inama yitabiriwe n’aba bantu bakurikira nkuko urutonde rwabo twaruhawe n’umwe mubashinzwe umuteka muri Kikoola twaganiriye nawe

1. Nzeyimana Cyriaque (Inama yabereye iwe imuhira)

2. Nyirimari Jean Baptiste

3. Sindikubwabo Valens

4. Habiyakare Francis

5. Ngendahayo Alphonse

6. Kanyeshyamba Fabie

7. Nteziyaremye Alphonse

8. Turyatemba Samuel

9. Iranzi Daniel

10. Ntivamunda Tomas

11. Kazungu

12. Muhawenimana Mediyatirise

13. Hakizimana Joseph

14. Sulaiman Montare (Uwayoboye inama)

15. Gatete Abel (uwayoboye inama)

Bikomeje kuvugwa ko imiryango y’abanyamuryango ba URUGAGA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA bafungiwe muri gereza ya Kitalya, babaye bikomeye kandi bijujutira JP Turayishimiye wimanye miliyoni icumi n’eshanu (15,000,000shs) kugira ngo bafungurwe bigishoboka

Ibi ngo byatumye abantu barushaho gutakariza Jean Paul Turayishimye ikizere

Ibi byabaye igihamye kuri bose ko Turayishimye na Deo ari nawe intumwa za Kigali zigamije kumarisha impunzi muri Uganda nkuko bombi babigenje kuri Ben Rutabana

Cyakora abazi Sulaiman na Gatete, ndetse bakamenya n’imiterere y’ibirego by’izo mfungwa, bemeza ko nta ruswa yari gufunguza abo bantu ahubwo nabo bashakaga aho bibira

Ubu Gayaza ya Kakumiro district niyo ndiri y’ibikorwa by’ishyaka rya Turayishimye na Deo kuko ariho Gatete na Sulaiman batiye.

Biravuggwa ko inzego z’umutekano za Uganda zabahagurkiye zifatanyije n’abaturage babazinutswe kubera ubusambo bwabo ndetse n’abana babo bicishije.

3 thoughts on “15 BO MWISHYAKA RYA TURAYISHIMYE BAKIRIYE HATO GUFATWA UBWO BAKORERAGA INAMA ZITEMEWE MURUGO RWA NZEYIMANA CYRIAQUE.

  1. Ahubwo muko na mashida mengi… Muzaze na nakivale mutuvaniremo imbwa zihabarizwaaaa ziyise ingabo zahoze ari zahabyarimana

    1. Uraho Mumbele, warakoze kwandikira Impanda Nyayo, duhe amakuru areba izo Ngabo ziyita iza Habyarimana noneho tuyasohore kimwe n’andi makuru abangamiye abanyarwanda muri rusange tuyashyire hanze

      Murakoze

Leave a Reply