NYUMA YUKO JEAN PAUL TURAYISHINYE ASHINJE LETA YA UGANDA KWICA BEN RUTABANA, NAYO IRASHINJA ABAYOBOKE B’ISHYAKA RYE “KUREMA UMUTWE W’ITERABWOBA NO GUSHAKA GUTERA IGIHUGU CY’U RWANDA”

JP TURAYISHIYE na Deo Nyirigira abicanyi ruharwa

Abantu 36 bafatiwe ahitwa Naama muri district ya Mitya bagejejwe imbere y’ubutabera kubyaha bikomeye baregwa na leta ya Ugaznda

Ku manywa tariki 30/07/2020 nibwo abayoboke b’ishyaka URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) rya Jean Paul TURAYISHIMYE na Deo Nyirigira bagejejwe mu rukiiko muri district ya Mityano ho mugihuhu cya Uganda kugira ngo bamenyeshwe ibyaha baregwa.

Imiryango, inshuti n’abaje gushungera izo mfungwa bari babukereye ahanini kuko ejo Police ya Naama yari yahamagaye kuri telephone zigendanwa imiryango yabo ibamenyesha ko bayitaba bitwaje indangamuntu zabo.

Ayo makuru yatumye abavandimwe b’izo mfungwa bakeka ko igikenewe ari umunyamategeko wo kuba buranira, abishingizi babiri n’amashilingi ya bond kugira ngo urukiko rubarekure batahe maze bazajye baburana baturuka mu macumbi yabo

Kuko imiryango y’izo mfungwa ikennye bikabije, yahise yitabaza Sulaiman Motare na Abel GATETE nabo ntibabaye babi niko guhamagara Nyirigira Deo abatera utwatsi ati ibyo ntimuzongera kubimvangamo mubibwire umuyobozi mukuru Jean Paul Turayishimye.

Ubwo Abel Gatete yahise ahamagara Jean Paul Turayishimye ati rwose buri mufungwa nyakubahwa barasaba imitwaro mirongo ine kugirango yishingirwe kandi hakenewe n’amashilingi yo guha umunyamategeko kugira ngo ababuranire.

Turayishimye ntabwo mubyukuri yagize icyo abamarira kuburyo umubabaro uvanze n’uburakari abaturage ba Uganda bafitiye iri shyaka rya Turaysimye, ntabwo mpamya ko rizongera kuhagira ibikorwa ngo bikunde ndabarahiye.

Nuko Igitondo cya none, abantu baramukiye kurukiko ari uruhuri maze mu masaha ya kumanywa nibwo abafungwa bahagaritswe imbere y’umucamanza.

Ntagutindiganya basomewe icyaha baregwa cyitwa “KUREMA UMUTWE W’ITERABWOBA NO GUSHAKA GUTERA IGIHUGU CY’U RWANDA” nuko umucanza ati muzagaruka nyuma y’iminsi 30.

Ngo bagire icyo babaza, ariko umucamanza yari yabirangije ubwi sinakubwira Polisi yo kurkiko n’abashinzwe kurinda gereza babashushubikana buguru budakora hasi baburiza Imodoka berekeza iya gereza aho bagiye kumara iyo minsi mbere yo kugaruka murukiko

Kimenyi na Ndinazo abakozi ba Turayishimye na Deo bari mu mazi abira

Amakuru yizewe yagera ku IMPANDA Nyayo aremezako Leta ya Uganda yarakajwe cyane nokuba JEAN Paul TURAYISHIMYE ayishinja kwica Ben Rutabana kandi agakomeza gukorera ibikorwa bya Politike mugihugu cyabo kandi bizwi ko akorana na Kigali

Mu nkuru IMPANDA Nyayo yasohoye tariki 06/07/2020, twakomoje kuri akaka kaga kataraba tugira tuti kuba Jean Paul TURAYISHIMYE yihandagaje agashinja Uganda kurigisa Ben Rutabana mukiganiro “ Imboni gasana n’abanya Politike” ntakindi agamamije usibye gushyira mukaga abantu Deo NYIRIGIRA yashutse bakabajya inyuma

Niko byagenze kuko ibi bibaye kuri ababayoboke ba Jean Paul Turayishimye na Deo bakabihakana nkuko umuco wa RNC ya Kayumba na Kayumba wabareze ari, birushijeho kugaragaza aba bagome.

Ukurikije amasezerano u Rwanda na Uganda bifitanye akomoka mu mishyikirano bafashwamo n’ibihugu bya Angola na Congo Kinshasa, benshi baremeza ko icyaha abanyamuryango ba URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA baregwa ntakabuza kibaganisha koherezwa i Kigali

Cyakora shenge mu kwirwanaho John ndinazo na Sylvestre Kimenyi babwiye abanda bose bati muvuge ko turi abanyamuryango ba RNC ya Kayumba biratuma batureka ariko inzego z’umutekano zabajije Kayumba nkuko bisanzwe abihakana izuba riva.

Cyakora bageze aho bamwe basobanura neza ko ari abayoboke b’ishyaka rya Deo Nyirigira na Jean Paul TURAYISHIMYE, nibwo Deo Nyirigira atumijwe shishi itabona cyakora nawe abagenzwa ubwa Petero ati “NUKURI ABO BAGABO SIMBAZI”

Ubu Abel GATETE na Sulaiman Montare nibo batahiwe kuko abaturage ubwabo iyo babarebye bahekenya amenyo bagacira ifu kubera abantu babo bamarishije n’ibyabo babariye.

Gatete na Sulaiman baririwe ntibaraye

Birahwihwiswa ko abaturage bashaka kubatwikira kuburyo ngo umugore muto wa Sulaiman Montare we ashobora kwahukana bidatinze kuko yicuza cyane icyatumye ashaka ishyano ry’ingegera itagira epfo naruguru.

Banyarwanda banyarwanda kazi, ibi bitubere isomo, dushishoze kandi twirinde amwe mu mashyaka yiyita opozisiyo kandi nyamara ari intumwa z’urupfu.

Leave a Reply