INDANGA GACIRO ZA URURUNA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA, ZEZE IMBUTO NONE ABAYOBOKE BARYO BARI GUSARURA UMWE KUWUNDI

Ismael Mugarura uhagarariye Ikiryabarezi RAC cya Jean Paul TURAYISHIMYE na Deo Nyirigira ubu amaze igihe ataye urugo rwe aromangana ariko inzego z’umutekano zirakubita agatoki kukandi

Ismael MUGARURA ni Umusilamu uvuka i Nyamirambo akaba yarabaye umusirikare muri RDF. Yashatse umugore wa mbere witwa Madina babyarana abana 3 arigo murushako rumeze nka gihenomu

Nyuama baje kwigira inama yo kujya Uganda batura ahitwa Mubende. Inkoni zaburi munsi, guhozwa kunkeke, kudatunga urugo ndetse n’ubusambanyi bukabije bya Ismael byatumwe umugore afata utwangushye yahukanira mu nkambi ya Cyaka.

Bamaze gutanduka umugore yaje kwigira inama yo kwimukira mu nkambi y’impumzi ya Kyaka arashugurika Imana imufashije ya kwimuranwa n’abana be nuko batuzwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakira ishyano batyo.’

Nyuma Ismael MUGARURA yashatse undi mugore ubu bafitanye abana 4 atuye muri zone ya Itambabiniga aho yatujwe mu kwezi kwa 3/2018 aho yari agarutse mu nkambi avuye gushaka ikarita y’impunzi ahitwa Nyakabande (camp de transit).

Uyu mugabo nkuko bivugwa n’abaturanyi be muri Kyaka, ngo ntawutazi ko ari umuteka mutwe wo murwego rwohejuru. Bivugwa ko agenda yibira abantu mu bucuruzi bw’ibinyoma bw’izahabu muri Uganda bita “ubufere”, ubukomisiyoneri bwo kuvuganira impunzi zishaka kujyanwa hanze muri UNHCR kandi ubwe byaranze? Impanda Nyayo yaganiriye n’abantu bagera kuri batanu (5) yariye amashilingi ababeshya ko ari kubavuganira nufite dosiye zabo kugira ngo yihutishwe, ubwo baramuvumira kugahera.

Dore kuko atagira aho aregama, inkambi zose za transit z’impunzi nka Ntoroko, Matanda na Nyakabande aba yahateye amatako yihunduye impuguke muby’impunzi ariko yiba impunzi zihashyikiye azibeshya ubufasha bwo Kubona ubuhungiro kuburyo bworoshye. Byahe byo kajya.

Uyu mugabo Ismael MUGARURA ngo s’igisambo cyoroshye ahubwo akora ubujura bwambukiranya imipaka, ngaho muri Tanzania, Congo kandi hose niko yayogoje abaho

Nkuko Impanda Nyayo yabitangarije ubushize ko Ismael Mugarura ari mubashakishwa nyuma yuko bagenzi be bo Mwishyazka URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) batawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda.

Umunsi yari gufatwaho, yaciye muntoki abari baje kumufata aromangana akaba yishe ahantu hataramenyekana.

Cyakora aririwe ntaraye kuko ategewe muduce asanzwe yibiramo nihahandi azafatwa aryozwe amabi akora.

Hagati aho Sulaiman Montare na Gatete Abel bifashe impungenge kubera uburyo banzwe muri Gayaza ndetse n’utundi duce twa Bunyoro mubusanzwe bifataga nk’abakizigenza baho.

Iyo nzu Sulaiman akodesha nayo atabasha kwishyura

Bibye abaturage bababeshya ko bakorera amashyaka azabacyura i Rwanda, nuko babacuza utwabo imyaka irashira indi irataha kugeza aho bavumburiye ko arabajura bingegera ntakindi.

Amakuru yizewe avuga ko kuva aho impanda Nyayo itangiriye kurengera rubanda ishyira ababajura kukarubanda, ubu ngo aho batuye muri Gayaza babuze uko bahatoroka kuko batakigira n’aho banywa amazi.Ariko ngo n’ubukene ngo rurageretse abanyarwanda barahumutse ntacyo bakibabeshya.

 Sulaiman na Gatete n’abasongarere badakora kwisuka nk’abandi bibera mukirorero bategereje abatanga imisanzu kugira ngo ababone ibiryo, ayo kwishyura inzu n’ibindi none disi ubu ngo imiryango yabo iricira isazi mujisho

Abaturage barabakwena cyane bibaza bati, aho bibiye ntanugira n’agasambu yiguriye ababandi! Amakuru atugera aravuga ko babasha no kwirukanwa mu mazu kuko batazabasha kuyishyura.

Abaturage ba Gayaza muri Kakumiro barahiye ko bashaka gusaba minisitiri Kasirivu usanzwe ari na Depite muri NRM kwitandukanya na Sulaiman Montare kuko amwangiriza izina. Kuko araryibisha kandi agakangisha abantu ko nibadatanga imisanzu mu ishyaka rya DeO NA Turayishimye Ko azabafungisha ngo kuko Leta ya Uganda ibashyigikiye kandi abeshya.

Umwe mubanyamuryango b’URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA rya Jean Paul TURAYISHIMYE na Pasitori Deo Nyirigira muri Gayaza yatweretse uburyo Gatete Abel yibisha RNC cyangwa RAC bitewe n’ishyaka uwo bavuganye yemeye, Ariko ngo bose niko bakora kuko ariyo mabwiriza bahawe na Deo na Turaysimiye

Gatete Abel was RAC n’ikarita ya RNC yibisha

Ibi byemezwa neza n’amakuru agera ku Mpanda Nyayo, ko abanyamuryango ba Deo na Turayishimye bagerageje kubeshya CMI ko ari abo mwishyaka rya RNC ya Kayumba cyakora Kayumba abibajijwe ngo arabihakana.

Cyakora igiti kyararishije kugeza aho ubwabo babitatse. Kugeza ubu akabuno ka John Ndinazo na Sylvestre karatose. Ngo bahigiye isonmo rikomeye. Nubwo bavuze ukuri, Nyirigira Deo ngo inzego z’umutekano zimuhamagaye yarongeye ubwa Petero ati nukuri abo bagabo simbazi!!

Ariko ibyo s’igotangaza kuko uwo ubundi niwe Pasitori Deo Nyirigira, nuko akora abamuzi bemeza ko ameze nkayayindi ntavuze igushora ntigukure.

Iri shyaka kuvuka kwayo umuntu ntabwo yaba yibeshye avuze ko kwari gukubita igihwereye.

Gufungisha abyoboke baryo, kwiba no gusahura impunzi, gusenya imiryango abana bakabura base abagore bakabura abagabo babo, nizo mbuto URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA GUTSEMBA ABANYARWANDA rya DEO NA Turayishimye ririmo kwera,!

36 Nubu bakiri munzu y’imbohe Deo na Turayishimye bakomeje.

Banyarwanda namwe banyarwandakazi mukomeze kwirinda ibyo bisahira nda byiyita opozisiyo

Leave a Reply