GATETE Abel AYOGOJE ABATURAGE ABAKA IMISANZU Y’ISHYAKA RYA TURAYISHIMYE NA DEO

Gatete Abel wiyita Asiimwe nyuma yaho bafungiye bagenzi be John Ndinazo, John Tabara na Sylvestre Kimenyi n’abandi 33 boheje bakajya munama y’ishyaka URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA rya Jean Paul Turayishimye na Nyirigira Deo, ubu niwe ubica bigacika azerera hose ashakisha imisanzu.

Uyu Gatete, ngo n’akagabo kamanyembwa gafite umugore n’abana babiri aho bakodesheje mu kirorero cya Gayaza muri Kakumiro. Ntakazi agira nkuko twabibwiwe nabamwe mubanyamuryango babo baturanye aho Gayaza ndetse uri nokurutonde turibubagezeho rw’abemeye gutanga imisanzu muri uku kwezi kwa Karindwi

This image has an empty alt attribute; its file name is image-9.png
Gatete Abel (Iburyo), Sulaiman Montari (Ibumoso)

Uwo mugore yagize ati, Imyaka agahishyi amaze hano, si ufata isuka nk’abandi ngo ahinge, ntakabanza agira, mbese urugo rwe ruratindahaye bitavugwa kuko adashaka gukora kubera ubusongarere. N’inkora busa yigize inyaryange itagira n’urupfusha. Ikibazo agize cyose afashwa n’abagira neza.

Ati yabanje gushyuha muri ADEPR avuga ko agiye kuba Pasitori nuko Itorero ribonye ko ari akagegera k’igisambo basa n’abagaheje niko kwihindura umurwanashyaka wa RNC naho ngo azagushwana n’abamukuriye kubera amatiku ye!! Aho we na Frank Ntwari bitanaga bamwana kubujura bwa imisanzu basangiraga.

Bivugwa ko muri Gayaza ntanamwene wabo ahagira ahubwo akaba asembera muri benewabo w’umugore. Bamwe bemeza ko ibyo akora byose abikoreshwa n’inda kuko bivugwa ko muri iyi minsi Deo na Turayishimye babaha amashilingi y’amatike yo kuzenguruka bashaka abayoboke nuko agakuraho ayo kurya nuko yakongeramo ayo yiba mu misanzu nuko umana w’umuhungu akaba atunze urugo atyo. Biteye agahinda pe!

Aba nibamwe mubagize urutonde rw’abamwemereye imisanzu y’ibigori cyangwa amashilingi muri uku kwezi kwa karindwi 2020 batuye Gayaza arinabo batwihereye uru rutonde.

1. Byukusenge Emmanuel

2. Ndereyabo J Bosco

3. Matayo

4. Agaba Apollinaire

5. Kyoshimire Scovia

6. Mawuda Speciose

7. Talemwa Joseph

8. Tulinumugisha Had

9. Sasira Amos

10. Mugisha Impression

11. Harindintwari Joel

12. Musabyemariya Florence

Mubukanguramabaga Gatete na Sulaiman Montare, biyambika impu ebyiri bati “ Turi mu bashinzwe ubukangura mbaga muri Bunyoro twatumwe na Deo Nyirigira uhagarariye URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA mugihugu cya Uganda” nuko abantu ngo babakomera bagira bati uwo mwicanyi w’umuhemu Deo Nyirigira ntabwo twifuza kumva ibye nuko ngo kimwamwanya Gatete agahita agaragaza agakarita k’ubunyamuryango ka RNC ya Kayumba akisetsa agira ati muhumure turacyabarizwa no mwihuriro Nyarwanda!

Cyakora akabi gasekwa nk’akeza niko bakomeje batubwira ibya Gatete Abel, bati abantu bamufata nk’igipfayongo gitwarwa n’inda ariko ntabwenge namba. Kugeza ubu abo abungamo bicirana amaso bitegereza uko ubucabiranya bw’indanini ye butuma yinyuramo bakisekera gusa kuko benshi bamwumvira ubusa.

Kwanga Urunana rwa Turayishimye ukazana RNC ya Kayumba ninko kwirukana satani ukazana inzoka! Niko abaturage ba Gayaza babwiraga impanda Nyayo

Biravugwa ko imiryango y’abafunzwe kugeza ubu iri mu marira menshi nyuma yaho Nyirigira abatereye utwatsi akabereka ko ari ubukombe mubugambanyi ntambabazi agira. Kugeza ubu Gatete na Sulaiman igihe cyose baratabwa muri yombi nabo kuko inama bategura isaha nisaha bazazifatirwamo kuko abaturage bahagurukiye kubarwanya.

Kimenyi na Ndinazo bamwe mubaburiwe irengero

Kugeza ubu bagenda babwira abo basaba kuyoboka ishyaka ryabo ko ubu igitindije Ben RUTABANA kujya kumugaragaro ko aribikoresho by’ibanze birimo ibiryo n’ibindi nicyo gituma abantu bamwe shenge batanga ibyabo abasahuzi bakirira.

Ikindi ngo bagenda baharabika buri muntu wese utavuga rumwe nawe ngo akorera Kigali kandi nyamara aribo bizwi ko bakorana nayo. Nyuma y’itohoza turimo, dushobora kuzabagezeho amajwi yabamwe muri bo biyemerera ko bakorana na Ambasade ya Kigali. Banyarwanda mukorane n’ababantu muzi ko bazabahemukira. Cyakora nk’abatuye Gayaza mwabaza uwitwa Damascene na Gaston bafunganywe na Sulaiman kuri CMI muzimenyera ukuri kumikoranire ya Sulaiman na Kigali.

Nkuko bisanzwe Abatuye Gayaza ndetse nawe uri busome aya makuru, uratibera umugabo wo guhamya ko amakuru yacu ari impamo kandi cyane ko abavuzwe bose mubazi kandi nabo bariyizi.

Iki kijya kibabera ikimenyetso ko abo mukorana nabo bagamije kubamarisha cyangwa bagashyira imiryango yanyu mukaga

Leave a Reply