URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) UBU BARAKUSANYA IMISANZU MU IZINA RYA RNC YA KAYUMBA NYAMWASA

Kimenyi (Iburyo), John Ndinazo (Hagati) ubu bari muburoko

Amakuru agera kumpanda Nyayo aremeza ko Uwitwa Abel Gatete  wiyita “Abel Asiimwe” na Sulaiman Montare kumabwiriza ya Jean Paul Turayishimye na Deo Nyirigira ubu bazenguruka inzu kuyindi mubanyamuryango ba IHURIRO NYARWANDA RNC ya Kayumba Nyamwasa baka imisanzu.

Ikigikorwa cyo gukusanya imisanzu nikimwe mu mabwiriza bahawe na Deo Nyirigira munama yabereye Mbarara tariki 04/07/2020. Muri iyo nama bahawe amabwiriza avuga ati “ Mwake imisanzu mwizina rya RNC, ariko mubabwira muti vuba Lock down irangiye neza Ben Rutabana n’abasore barahita batangaza intambara”

Ariko birazwi neza ko Turayishimye na Deo batangaje kumugaragaro irindi shyaka bamaze kwiiyomora kuri RNC, kiretse niba RNC yaraje kubaha ikiraka cyo kubakusanyiriza imisanzu bakabahaho komisiyo! Ntawamenya. Ariko bamwe mubaturage ba Mityana na Kikoola bavuganye n’Impanda Nyayo bemeza ko ibi URUNANA RW’ABANAYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) rubiterwa nuko ntakizere abaturage babasha kubagirira mbere yuko Ben Rutabana n’abantu babo babereka aho babashyize.

Kuko barabaza bati, ko tubizi neza ko ntamirwano yabereye mugace babarizwagamo, none baba baramizwe n’isi. Turayishimye na Deo birengagiza ko muri abo baturage harimo abazi ukuri kose kubyabaye kuri Ben ndetse nokurubyiruko rwabo bashowe murupfu. Sulaiman Montare na John Ndinazo nibo babakuraga mu miryango yabo bakabashyikirizaga Deo nawe akabambutsa! Iyo niyo mpamvu ituma bihisha inyuma y’andi mashyaka kugira ngo bagire ibyo basahura bigishoboka kuko ibyabo bitazaramba. Kuko mubyukuri muri Uganda barazwe pe!! 

Niko kwigira inama yo gucapa za resi (Receipts) za RNC ya Kayumba maze bagakusanya ayo bakuye mubo babindikiranije bataramenya ukuri nuko bakaverisa URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC).

Zimwe muri receipt zatanzwe 10/07/2020 na Sulaiman hamwe na Gatete
Ngizo Receipt

Inama yaranogejwe, ubutabo bwa resi buracapwa nuko tariki 10/07/2020 abahungu nako abajura birara mubanyarwanda batangira gukusanya imisanzu!

Mugihe John Ndinazo, John Tabala na Sylvestre Kimenyi bafatirwaga ahitwa NAMA muri Mityana baremesheje inama zitemewe, bagenzi babo  Sulaiman Montare na Gatete alias Asiimwe Abel bari biraye muri GIKOOLAna Masindi  basahura abaturage babaka imisanzu mu izina rya RNC bakabaha resi (receipt) za RNC kandi bakakira abonetse ntayo basubije inyuma nkuko abajura bagenza.

Sulaiman Montare ikirumirahabiri gicuje Gakumiro

Uyu mutwe w’URUNANA RW’ABAJURA RUSAHUZI RUYOGOJE ABANYARWANDA (RAC), si ubwambere rufatiwe mubujura bw’Imisanzu benshi bekemeza ko ariyo mpamvu batajya Babura mu mashyaka ya Politike atajya arenga umutaru. Muribuka ko Nyirgira Deo ubujura bwe bw’imisanzu, kuriganya abantu ibyabo maze akabafungisha abanda ari bimwe mubyamutandukanyije na Kayumba. Niba mutabizi Turayishimye ngaho muri FPR, Amahoro, RNC none ageze muri RAC!!

John Ndinazo na Sulaiman imodoka baguze mu misanzu bibye abaturage ba Kiryandongo, Kikoola, Mityana, Katikara n’ahandi birenga toni 10 z’ibigori bakiguriramo imodoka yo mubwoko bwa Premio ubu nayo ifunganwe  na Ndianzo, biravugwa ko Bond bayiguzemo nayo yabyinjiyemo nyuma yishyuza. Abaturage yacuje utwabo barashima Imana bati uhora uhoze. Bamwe baremeza ko imvumo y’ababyeyi n’amarira yabo agize abapfakazi nibyo bimugejeje aho

Amakuru yizewe aravuga ko uyu John Ndinazo afatanyije na Patrick Tumwine gucunga uruganda rukora KAMBUCA zitwa “Ntugsaze” John Ndinazo afatanyije na Deo Nyirigira. Umuntu wese unywa iki kinyobwa amenye neza ko ari amaraso n’ibyuya by’impunzi z’Abanyarwanda anywa. Aba n’abantu bakwiriye guhabwa akato n’ibyabo byose niko abagejeje aya makuru kumapnda nyayo badutangarije. Imwe mumisanzu ngo ni aho yashowe

Umwe munshuti zahafi za Nyirigira Deo ndetse w’umukrsito we nawe wanga amanyangaye ye uti fuje ko twatangaza izina rye, yavuze ati Deo araseka benewabo w’abafashwe ngo bamusaba kubafunguza, ati nababeshye ko tubirimo kugira ngo mbikize. Umva nawe iyo ngirwa Pasitori!

Impanda Nyayo yamenye amashirakinyoma ko abari munama bari bafite urwandako bise “uruhusya rwa CMI rubemere gukoresha inama” ariko Sylvestre Kimenyi arwerekanye inzego z’umutekano zimutera utwatsi. Abaturage n’imiryango y’anbanyarwanda ihagaritse umutima kuko ntawuzi ikiri bukurikire ibi.

Ikibabaje nuko Turayishimye na Deo batifuza ko hagira uhingutsa ko bashyize abanyamuryango b’ishyaka ryabo mukaga nkuko nubundi yabigenje akiri umuvugizi wa RNC ubwo ariwe wihakanye major Mudathiru nabagenzi ubu bari mu maboko ya Kigali.

Abakurikiranira hafi Politiki, baravuga bati RAC n’agaterera nzamba. Ntacyo bazageraho kuko bafite ibyasha byinshi kandi abayobozi b’uyu mutwe bakaba badakunzwe mu Banyarwanda bari mugihugu cya Uganda kugeza ubu biyemeje kujya bashyira hanze imigambi yabo.

 Abandi bati IHURIRO NYARWANDA RNC rikwiriye kugira icyo ritangaza kuri ibi bintu naho ubundi abantu bazarifata nkaho bafatanyije na urunana rw’abambuzi” muri ibi bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwanabi

Ubu twamenye amakuru avuga ko hari abantu bashaka kwishyira hamwe bakarega Sulaiman Montare na Gatete kubera ubujura bakorera abanyarwanda muri Uganda ndetse babishyuze abana babo n’abagabo babo kabone naho nabo ubwabo byabagiraho ingaruka mbi. Ibi mubitegereze kubo bizaba nyuma yuko hari societe civile n’umunyamategeko biyemeye kubibafashamo kandi babizeza ko ntangaruka mbi bizagira kubatangabuhamya.

Natwe turahababereye kubagezaho izinkuru ntagusobanya.

Turabizeza ko amakuru tubagezaho aba afite giihamya niyo mpamvu tubaha ibimenyetso bifatika by’ahantu n’abantu kugira ngo ushaka gukurikirana ubwe yakwibonera ukuri. Resi (Receipts) ziriho amazina y’abatanze imisanzu n’aho batuye kuburyo hari benshi mwaba muzi bazi bamwe muri aba bantu babasha kubabwira ukuri cyangwa nawe usoma iyi nkuru ukaba hari abo wamenye ukabibariza.

Leave a Reply