ABAYOBOKE 36 B’URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) BASHYIKIRIJWE CMI

Nyuma yuko abayoboke b’ishyaka URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA babarizwa mugihugu cya Uganda batawe muri yombi na Polisi babasanze bakoresha inama zishakisha abayobke ubu ahitwa NAMA muri district ya Mityana ubu bagejejwe mu maboko ya CMI.

Abari bahibereye muri ikigitondo babwiye umunyamakuru wacu ko Bus ya CMI yateye amatako ku biro bya Polisi aho muri Mityana bose uko baraye munzu y’imbohe bagapakirwa ubu bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

Biremezwa ko JOHN Ndinazo yari yaje mubayobozi b’inama muri yamodoka baguze mubigore by’imisanzu bibye, aho tuvugira iyo modoka nayo iri mu maboko ya Polisi.  IMPANDA NYAYO yigeze kubagezaho muri make inkuru y’uburyo uwo John Ndinazo, Sylvestre KIMENYI, Sulaiman Montare, Murefu na Gatete wiyita Abel ASIIMWE bafatanyije kwiba ibirenga Toni 10 z’ibigori bagahita basohoka muri RNC ya Kayumba kugira ngo batazakurikiranwa nuko bakiyunga kuri Deo Nyirigira nawe ukurikiranwaho ubujura bw’imisanzu yo muri Nakivale.

Amakuru y’izewe agera kumpanda Nyayo, aravuga ko Sulaiman Montare ngo ntako atagize kugira ngo akure iyo imodoka kuri Polisi kugira ngo ibyayo bitajya hanze kuko bamaze igihe bayihisha hisha banyira gutanga ibigori kuko amakuru bayazi neza.  John Ndinazo ariwe wayigendagamo iyo hose yari yaromangiye ahunga abamuhiga kubera ubujura n’ubundi buhemu byatumye ata urugo rwe.

Hari ababwiye umunyamakuru wacu ko Sulaiman Montare yari arimo yidoga ngo nihahandi Minister KASIRIVU arayinkurirayo. Nyamara bamwe bakemeza ko uwo Minister Kasirivu atakomeza kwishora mu manyanga akabije ya Sulaima Montare kuko bivugwa ko yamurwanyeho n’igihe uwo Sulaiman Montare yari afungiye CMI aho ubwe yiyemereye gukora na Ambasade y’u Rwanda I kampala kandi ari umuyobozi muri RNC ya Kayumba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Byinshi Kasirivu yarahamenye kuri Sulaiman Montare ntabwo byatuma akomeza kwangiza izina rye kandi yari atomye kumuyobozi w’igihugu cye cyane ko asanzwe ari member of Parliament kandi amatora akaba yegereje. Kugeza ubu Imodoka iracya fungiwe kuri Polisi ariko bivugwa ko nayo izakujyanwa CMI igaparika yo.

Amakuru yageze kukinyamakuru cyanyu Impanda Nyayo, avuga ko iyo Modoka yari ikirimo umwenda wa Car bond bayiguzemo wa miliyoni ebyiri (2,000,000 shs) bikaba bishobora gusoza Bond nayo iyisubije kuko hashize amezi menshi barananiwe kwishura.

Mugihe bapakirwaga Bus ya CMI ipingu rya rumye berekeza I Kampala, bamwe mubavandimwe b’izo nfungwa bahamagaye umuyobozi wabo muri Uganda Pasiteri Deo Nyirigira barira bati nyabuneka niwowe bakoreraga bavuganire. Deo ngo yaberuriye ati rwose abo bantu ntabwo mbazi kandi uhereye ubwo telephone ye igendanwa ntabwo yongeye gucano bikekwa ko yahise ayizimya.

Ubu biravugwa ko igikuba cyacitse mubanyarwanda bari inyuma ya Deo Nyirigira na Turayishimye cyane cyane abazwi ko bari kurutonde rw’abagiye guhura na Deo Nyirigira I Mbarara kuko abafashwe bamaze gutanga amazina yabo, aho batuye, nomero zabo zatelephone  n’indi migambi yabo yose.

Amakuru afitiwe gihamya aremeza ko nyuma y’ibazwa rya John Ndinazo, Sylvestre Kimenyi na John Tabara aho bari bafungiye, ubu ngo harashakishwa Abubakar MUSABYIMANA, KAGABA, KAGABO NA MUHAMUDU babarizwa munkambi y’impunzi ya Nakivale bakaba aribo bayoboye abanda muri ako gace naho SAIDI  na VUGUZIGA bahagarariye iryo shayka muri Rwamwanja hagakurikiraho Gatete wiyita ASIIMWE  Abel hamwe na Surayimani MONTARE muri Gakumiro na Ismael MUGARURA munkambi y’impunzi ya Kyaka.

Abakurikiranira amakuru hafi baravuga bati Kayumba Nyamwasa niwe wabagambaniye murwego rwo kubihimuraho, ariko abaturage ba NAMA aho inama bafatiwemo yaberaga, baremeza ko aribo ubwabo babatanze kuko bafite amakuru ko Deo na Kigali bikiranuye rero bakaba bamufata we n’abo bakorana nk’intasi za Kigali zishaka kumarisha buri wese ufite ishyaka ryo gucyura impunzi. Bati kandi igihe cyose we na Turayishimye bataratwereka abana bacu, Ben Rutabana ndetse bakadusubiza imisanzu yacu bariye, tuzajya tubabeshya ko turi kumwe ariko nibajya kuza tubibwire inzego zishinzwe umutekano!

Mubigaragara, Ikiryabarezi cya TURAYISHIMYE NA Deo kirafata ubusa kuko bombi baterewe ikizere n’abanyarwanda kuburyo.

Cyakora niba ari Kayumba wabikoze araba yihoreye kuri Dr. Patrick wagambaniwe na Pasitori Deo NYIRIGIRA nyuma yuko amenye ko ariwe Kayumba Nyamwasa yamusimbuje kugeza ubu akaba ibye byaribagiranye. Ahari abaye akiraho, hari ubwo aba Deo nabo bamusanga aho yashyizwe ntawamenya.

Twe nk’impanda nyayo turasaba ko twese twasengera bene wacu kugira ngo ibibazo bagezemo bisoze neza ariko dukangurira abanyarwanda kugendera kure Deo kuko ubwe ari imva irangaye.

Leave a Reply