40 bo mwishyaka ry’URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) baraye muri kasho za Polisi mugihugu cya Uganda

Pasitori Deo Nyirigira

Abayoboke ba ishyaka Jean Paul Turayishimye na Nyirigira Deo rimaze icyumweru kimwe gusa rivutse mugitondo cy’uyumunsi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano wa Uganda kubera gukoresha inama zitemewe

Amakuru yizewe yageze ku MPANDA NYAYO aremeza bidasubirwaho ko abantu 40 aribo bafatiwe muri iyo nama yabereye ahitwa Nama hafi y’ikiyaga cya Wamala muri district ya Mityana.

Abari bayoboye iyi nama nibamwe mubiyomoye ku ishyaka RNC ya Kayumba babitumwe na Pasitori Deo Nyirigira wa Agape Church Mbarara uhagarariye ishyaka” Urunana Rw’abanyarwanda Ruharanira Impinduka” mugihugu cya Uganda.

Mubari mumaboko y’inzego z’umutekano ni John Tabara hamwe na Sylvestre KIMENYI umujura ruharwa wakuwe muri RNC nuko abayoboke bavumbuye ko imisanzu yakuraga mu bayoboke yose yakubitaga umufuko, nuko ahitamo kwigira kwa Deo nawe basangiye icyo cysha.

Sylvestre Kimenyi aka Siliva

Bamwe muhawe ubutumire ariko kubera kutizera abayobozi b’iryo shyaka, babwiye umunyamakuru wacu ngo Sylvestre KIMENYI yari yijeje abatumirwaga ko Nyirigira Deo yahawe uruhushya rwanditse na CMI kugira ngo bakoreshe inama ko badakwiriye kugira ubwoba.

Iki kinyoma cyababaje cyane abaturage ba Mityana district baravuga bati ibyavuzwe ukuri koko Deo na Kyumba ntaho bataniye, icyo bashaka nukumarisha abanyarwanda bari muri Uganda ntakindi. Bati nibura iyo abwiza abantu ukuri ko ari ukwiyiba noneho yo ababyemeye ariko ntiyizeze abantu ibinyoma?

Kugeza aho iyi nkuru ya sohokeye, bose uko bari munama bari muri kasho za Polisi.

Hari impungenge ko aba bose bashobora koherezwa I Kigali munyungu z’imishyikirano y’amahoro ibi bihugu byombi birimo.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru…

2 thoughts on “40 bo mwishyaka ry’URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (RAC) baraye muri kasho za Polisi mugihugu cya Uganda

Leave a Reply