YARUTANZE ANICET KAREGE UMWE MUBASHINZE ISHYAKA “URUNANA RW’ABANYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA”

Anicet KAREGE

Nyuma y’umunsi umwe gusa Turayishimye ushinjwa kurigisa Ben Rutabana ashinze ishyaka rya politike, uwo bafatanyije ndetse akaba n’umwe mubayobozi bawushinze yeruye avugira kuri Radio ati” urunana rw’abanyarwanda ruharanira impinduka ubwaryo n’amabura kindi

Ibyo yabivuze yabivugiye mukiganiro yagiranye Semana cyiswe” BUS ITAGIRA UMUSHOFERI, RNC, YIBARUTSE “URUNANA RW’ABANAYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA (ACT)”

Karege Anicet wigeze kuba umunyamakuru mu Rwanda, akaba yari umuyobozi muri RNC muntara y’ubufaransa yavuze ati abatangiye irishyaka twese usibye abntu babiri gusa, twavuye muri RNC ya Faustin Kayumba Nyamwasa. Ati ariko ntiwibeshye ko twayivuyemo kuko turacyayirimo.

Aya magambo yavuze arashimangira neza amakuru amaze igihe yandikwa ndetse anavugwa mu bitangazamakuru bitandukanye byemeza ko Kayumba na Turayishimye batatandukanye ahubwo ari ikinamico bibereyemo murwego rwo kuyobya uburari ibya Ben Rutabana.

Mubyerekeranye n’ingengabitekerezo (Ideology) Karege yavuze ati ntaho dutandukaniye na RNC ariko nanone ntabwo bakomeza kurya turebera. Aho nimugihe yagereranije ubuyobozi bwa RNC nka imodoka itwaye abagenzi yagera Kwanyirangara, shoferi na kovayeri bakavamo bakabanza kujya gufata inyotse na byeri abagenzi bari mu modoka bategereje

Umwe ba byumvise ati isari yasumbye iseseme ndakabaroga! Uyu ngirwa muyobozi muyandi magambo yabwiye abanyarwanda ati “Iyo kayumba n’abamwegereye bemera ko dusangira imisanzu natwe tukamera neza ntakibazo byari kuba biteye. Mbese Shoferi na konvayeri iyo bataza gusiga abagenzi ahubwo bose bakijyanira gusinda inturire bakishikurira inyotse naho rubanda rwagiseseka bashira, ntabwo iri shyaka riba ryaravutse.

Ati rero tubonye barya turebera niko gushaka imbehe twigengaho kimara nzara! Abwirwa benshi akumva beneyo koko, Abanyarwanda twumvise.

Nubwo yacishirize ati twe twavuye mumodoka yitwa RNC dupanda igikamya (Invugo ya kimayibobo kuko nizo njya numva zitanga ubuhamya ko zapanze igikamyo kikabageza mu mujyi), Ibi umusesenguzi waganiriye n’impanda nyayo yavuze ati, kuko upanda ikamya aba atasezeranye na shoferi bivuze ko apima icyerekezo gusa ntabwo aba azi aho utwaye imodoka agana. Ariko n’ubundi ntagitangaza kuko aba ari inzererezi kandi ntabwo zigira icyerekezo niko n’abari inyuma ya Turayishimye bari.

Umuntu iyo yumvise amagambo avuye mukanwa k’abitwa ko bari mubatangije icyo kiryabarezi, yibaza ikibazo nk’icyo Semana yabajije Anicet Karege ati “Aho ntabwo muri abateruzi b’ibibindo ba Turayishimye nkuko bimeze kuri bamwe mwasize muri RNC babiterurira Kayumba?

Ntagitangaza ko ari abateruzi b’ibibindi kuko Semana yivugiye ko Turayishimye ari we wategetse umuteruzi Anicet Karege kuza gukora iki kiganiro mucyimbo cya Achile Kamana kuko icyo ashoboye ari gusoma ibyo yandikiwe atabasha kwikura imbere y’itangazamakuru. Iby rero byo kuba bamuhinduranya nk’ikariso, bigaragaza ko umwanya w’umuvugizi nawe atemera ko awukwiriye. Cyakora ngo kwitwa umuvugizi rwose azabikorera kabone naho byasaba koza Turayishimye ibirenge

Amukeneka Semana ati muva mubyubatse mukajya guhunda akaruri kandi ntaho mutaniye naho muvuye ubwo sukwikoza ubusa? Nanjye ntyo, koko de ko ntatandukaniro hagati ya Kayumba na Turayishimye muburyo bw’amarorerwa bakora; basi uwarya imbwa ntiyapfa kurya inzungu? Aho guhakwa kuri serija nahakwa kwa generali niba nawe akiri we!

abatangije iryo ngirwa shyaka ritaramara Kabiri umuntu yibaza niba koko bagamije gucyura abanyarwanda cyangwa niba bateye ikirenge mucy’umukurambere wabo Kayumba kumarisha abanyarwanda nyuma yo kubacuza utwabo?

Turayishimye niwe wabanje ati Ben Rutabana mfatanyije na Kayumba nitwe twamwirengeje ariko nubwo bimeze bityo ntimumumbaze mu mubaze leta ya Uganda? Nonese koko, niba Turayishimye muri atari umugambanyi ayobewe ko Uganda ahafite abanyamuryango barimo Deo Nyirigira na John Ndinazo n’abandi tuzabagezaho bakorana bari muri Uganda, ubwo tuvuge ngo guharabika ubutegetsi bwa Perezida Museveni amugerekaho agahanga ka Ben RUTABANA bigamije kugirira neza abayoboke b’ishyaka rye cyangwa n’inzira yatangiye yo kubamarira munyenga?

Cyakora bamwe mubantu ngo babaye kurubuga rwa Radio ITEME baravuga bati, igitugu Turayishimye n’abagize iryo ngirwa shayaka bafite biri hanyuma y’umunyagitugu  uwo ariwe wese wigeze kubaho. Ngo iyo uvuze ijambo batishimiye cyangwa ritabogeza ngo bakwirukana nk’imbwa. Nawe ukibaza uti kuba ibyo barega Kayumba na Kigali aribyo bakora ubwo bagira ngo abantu ntibabirora?

Reka dusoze tubifuriza guhanyanyaza kuko bitazaborohera kuko abanyarwanda barambiwe ibisambo n’indyarya z’abicanyi.

Leave a Reply