Jean Paul Turayishimye arashinja bidasubirwa Uganda kurigisa Ben Rutabana

Hashize igihe gito rwose IMPANDA NYAYO ikinyamakuru cyanyu mukunda kivugira rubanda gishyize kukarubanda abantu 8 bari bazi uruzinduko rwa Ben muri Uganda ndetse kimena amabanga menshi y’abamugambaniye barimo Jean Paul Turayishimye afatanyije na Deo Nyirigira ubu batangije “IKIRYABAREZI” cy’ingirwa ishyaka rya Politike kitwa “URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA cyangwa RWANDA ALLIANCE FOR CHANGE” mu cyongereza kugira ngo nawe yegere imbehe arye imitsi y’abanyarwanda nka Shebuja Kayumba atagererwa

Mukiganiro Semana na Didas Gasana baherutse gutumiramo Jean Paul Turayishimye kitwa “IMBONI Didas Gasana N’ABANYAPOLITIKI maze bakamwotsa ibibazo noneho byeruye rwose bitarimo Politike yo kujijisha. Umuntu asomeye ibarwa mu ibahasha rwose ntiyabura kuvuga ko abamubazaga nabo rwose batekereza ko gitimujisho ntakabuza yagize uruhare mwiburirwa irengero rya Ben Rutabana.

Dushimire abanyamakuru Didas Gasana na Semana ko ibibazo twasabye abanayamakuru kuzabaza Jean Paul turayishimye rwose ko ntanakimwe basize inyuma. Baba barashingiye kubusabe bwacu byaba ari byiza. Kandi nabwo byaba byaribishingiye kumakuru ubwabo bitohoreje nabyo nibyiza kuko bigaragaza ko Impanda Nyayo isohora amakuru yukuri abanyarwanda bakwiye kwizera nokugenderaho

Turayishimiye bamubajije niba yari azi ko Ben azajya muri Congo aciye Uganda, bwambere mumateka yemeye ko yari abizi kuko Gasana yamubwiye ati ibyo nzi ko ubizi kandi nawe uziko mbizi. Turayishimye ryarimanganye rye asanzwe azwiho noneho ntabwo ryamugobotse kuko yari azi ko umubaza azi ukuri.

Turayishimye ati narimbizi ariko icyo nanga nuko RNC ibingerekaho jyenyine kandi twari tubiziranyeho turi benshi kwisonga yabo harimo Kayumba Faustin Nyamwasa, Robert Higiro, Micombero n’abandi. Mbese batangiye kwivamo nk’inopfu. Urebye amazina Turayishimye yatondaguye ko yari azi iby’urwo rugendo mubusanzwe rwagombaga kuba ari ibanga hagati ya Turayishimya na Ben. Bose n’abasirikare kandi batari bato mu mpeta zagisirikare kuburo umuto muri bose ni Turayishimye. Ukibaza uti niba aba bantu bataratoranijwe kubera impanvu yo kwica no kurimbura, Kuki hatavugwamo Condo nka SG cyangwa Minani nk’umuhuzabikorwa ahubwo hakabamo bariya Turayishimye yivugiye nakanwa ke? Igisubizo kiroroshye, nuko umugambi utari politike ahubwo wari uwo kwica niyo mpamvu byakozwe n’ababitojwe.

Akagatsiko niko kize umushinga wo kugirira nabi Ben n’indi mbaga y’abanyarwanda kugeza ubu tutazi irengero ryabo

Mukwisobanuro kubibazo byari nk’imyambi mu mutima we, Turayishimye yashimangiye bidasubirwa itariki bwite telephone ya Ben yaviriye kumurongo agira ati” ntabwo ari tariki indwi ahubwo ni tariki umunane” kandi ntabwo Ben yigeze arenga ubutaka bwa Uganda niho yaburiye. Ati uwamushaka yamushikira muri Uganda kuko mu RWANDA NA Congo atigeze ajyayo.

Turayishimye yavugaga nk’umuntu uzi neza ibyo avuga adakekeranya koko nk’umuntu wayoboye umushinga akawusoza. Satan yamwoheje nuko yibagirwa ko ari kuri Radiyo yishyirana hanze nabagenze bo muri RNC bakoranye amahano

“Ati Uganda niyo ikwiriye kumubazwa”

Umwe mubanyarwanda bari bagishidikanya ubugambanyi bwa Turayishimye utuye Gayaza muri Kakumiro, yabwiye Impanda Nyayo ati, nyuma yo kumva ibyo Turayishimye yavugiye kuri Radio, singishidikanya ko ari umwicanyi kandi ingirwa yashyakarye na Deo sinzongera kuyigarukamo. Abo bicanyi!!

Yavuze ati aya magambo turayishimye yavuze ashinja leta ya Uganda kwica Ben, ati n’umutego ashaka kugusha mubantu bamuri inyuma babarizwa mugihugu cya Uganda. Ati ahubwo ngomba kwihindura intumwa iburira bene wacu kugira ngo bagendere kuri Ishya rya Deon a Turayishimye kuko ari ukuzimu kugiye kumara imbaga.

Bamubajije niba Ben ari ho cyangwa yarapfuye yakubise agatwenge k’abashinyaguzi mbese nkurengurira Ndwaniye Simeon, Emerance n’indindagizi Tabitha Gwiza abavandimwe ba Ben bamwomye inyuma bujiji abishima hejuru. Arabasubiza ati sinavuga ko yapfuye kandi mvuze ko ariho mwambaza aho ari!!

Yabuzwa n’iki kuvuga atyo se ko azi ko atendakubineka ngo avuge uko byamugendekeye? ariko disi nashaka arye ari menge kuko amateka azamumubaza.

Turayishimye abuze uko yigobotora ibibazo bityaye nk’amacumu, Yivugiye ko atagomba kuba ariwe ugerekwaho ibyo kugambanira Ben Rytabana wenyine kandi hari n’abandi bayobozi benshi muri RNC nka Kayumba, Micombero, Major Higiro babiteguranye bakanabishyira mubikorwa.

Kimwe nawamujura w’umunyabwenge buke wabajijwe bati kuki wibye ihene y’umuturanyi wawe nuko mukwiregura ati nyamara sijye kuko jye iyo nibye yari umukara? Yibagirwa ko ibyo bidakuraho ko ari umujura.

Gasana yamuzengereje ata umutwe kugeza amennye ibanga rikomeye abantu basanzwe bamukekaho yiyemerera ko akorera Kigali ashatse kubigarura biranga burya kuko akarenze umunwa karushya ihamagara”

Yashatse kubigorora maze abyicira rimwe ubwo yavugaga ati ariko sijye jyenyine kuko na Lea na Deo babivugwaho ati kandi na Robert Higiro (Major) hari abayobozi bo mugihugu cya Uganda yabibwiye.

Icyo gihe Robert Higiro yabivuze asobanura ko ibya ifatwa n’ifungwa ry’umukobwa wa Deo mu Rwanda byari ikinamico, kimwe na bihima ba mujinya bendeye umugore maze akishahura, niko nawe yishyize mukagozi

Yaje kuvuga ko nta RNC nta RPF, Umva nawe ubujajwa bukubiyemo ubwenge buke, ubu aremeza ko RNC yashinze akayibera umuvugizi imyaka icyenda yose ndetse ari nawe ukuriye ubutasi bwayo ngo ntaho itananiye na FPR?

Nubwo benshi bemeranya na Jean Paul Turayishimye kububi bwa RNC ariko ninako bimeze kumutwe wa Politiki yatangiye bazagutangiza kumugaragaro uyu munsi witwa URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA cyangwa RWANDA ALLIANCE FOR CHANGE benshi bemeza ko ndetse uri hanyuma ya RNC

Nkuko RNC yavutse kuri RPF niko na URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA cyangwa RWANDA ALLIANCE FOR CHANGE yavutse kuri RNC kandi ikaba abayiri inyuma ari agatsiko k’abatutsi bakoreye FPR ndetse ubwabo bafite amaraso y’abanyarwanda benshi mubiganza nka Lea Karegeya, Deo Nyirigira na Turayishimye bashyize imbere Achile Kamana w’igisahiranda icyimanya cy’umunyarwanda.

Ntagitangaza ko Achile Kamana yakwifatanya na Turayishimye ndetse akamubere mikoro kuko yishakiri kumenyekana ndetse n’indamu gusa kuko nomubusanzwe afatwa nk’umunyarwanda w’igice kubera kavukire ye. Umuntu nk’uwo rero ntabwo twavuga ko akunze u Rwanda kugeza aho arwitangira. Ntabwo bishoboka.

Nyuma yokwivamo se disi Turayishimye na Deo bararisha iki ko iturufu yabo arukubeshya rubanda ko Rutabana ariho kandi bavugana ko ategereje ko ishyaka ryabo ritangira kumugaragara. Ngaho niritangire natwe dutegereje kureba ko bizatuma Ben aboneka? Nataboneka se abo Bene amaze iminsi abeshya muri Uganda azababwira iki?

Banyarwanda banyarwandakazi mujye mugenzura ibivugwa mubitangazamakuru kuko gusuzugura amakuru byataye benshi mukaga. Rutabana Ben ubwe yasuzuguye ijambo Frank Ntwari yavuze agira ati “Umunsi wongeye gukandagira muri Uganda uzafatwa” none Ben arihe?

One thought on “Jean Paul Turayishimye arashinja bidasubirwa Uganda kurigisa Ben Rutabana

Leave a Reply