Pasitori Deo NYIRIGIRA na Abubakar MUSABYIMANA muri mitingi zo kongera kurimbura indi mbaga y’impuza z’anayarwanda muri Uganda

Nyuma yo kugambanira Ben Rutabana benshi bemeza ko ashobora kuba yarishwe ubu Nyirigira afatanyije Jean Paul Turayishimye bamuhinduye iturufu yo kwigwizaho abayoboke b’ishyaka barimo gutegura gushyira ahagarara bise URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDKA cyangwa RWANDA ALLIANCE FOR CHANGE mururimi rw’icyongereza

Aba bagabo bombi bizwi neza ko bagize uruhare mu irigiswa rya Ben ndetse n’urubyiruko ryabasore b’impunzi bakuye munkambi zinyuranye zirimo Nakivale, Rwamwanja, Kyaka ndetse n’ibice bya Bunyoro nubu abayeyi n’abavandimwe babo bakaba barira ayo kwarika basaba Nyirigira Deo kuza akababwira aho yashyize abana babo nawe akaba yarakomeje kwihisha.

Ubu noneho nyuma yo kwirukanwa nabi muri RNC ubu batangiye mitingi zo kwinjiza abantu muri icyo kigoyi bamarisha abanyarwanda bise ishyaka. Kuko Nyirigira atinya ko banyira bantu yarigishije nabanyira amashilingi yibye bamugirira nabi, ubu aganda atumira bambari be bari basanzwe bamufasha mubuhemu bwe bakamusanga Mbarara aho bacurira imigambi mibisha yo kungera kwiba no kwica inzira karengane z’Abanyarwanda aho mugihugu cya Uganda

Kugeza ubu, Nyirigira Deo afite abambari be basangiye ubusembwa mubice bine (4) bya Uganda ubu ari gukoresha gushaka bayoboke nubwo ntamahirwe afite kuko abantu ubu bivugira ko bamuzi bihagije. Abo bantu n’aba bakurikira nkuko uduce batuyemo turi;

Abubakar MUSABYIMANA uyu niwe kizigenza munkambi ya Nakivale ninawe basanzwe basangira imisanzu cyakora ntabwo yorohewe kuko baramwishyuza abasore yatwaye bakaburana na Ben Rutabana. Naho SAIDI na VUGUZIGA nibo bamuhagarariye Rwamwanja, maze John Ndinazo, Gatete Abel wiyita ASIIMWE hamwe na Surayimani MONTARE barikumwe cyane muri Kakumiro naho Ismael MUGARURA niwe mandwa ye muri Kyaka. Aba bose mu nkuru zikurikira tuzabagarukaho tubabwire ibyabo imvaho, kuko uyu munsi turibanda kunama izaba iminsi Deo amaze iminsi akoresha

Tubonereho kubabwira ko muri Kampala uwita Kantu Timothy wihimbye Galic niwe uri mubukangurambaga bw’Inama izabera ejo kuwa Gatandatu tariki 04/07/2020. Uyu nawe tuzamugaruka kuko icymweru gishize yihenenze muri Nakivale ahenda henda abayoboke kuko Nyirigira bari bamuteye utwatsi

Tariki 30/06/2020, Ismael MUGARURA n’abantu bake cyane batarenga bane (4) yari arangaje imbere berekeje Mbarara guhura na Nyirigira Deo kugira ngo bumve iyo ngirwa makuru yamurarikiye. Cyakora amakuru atugezeho nuko benshi mubantu ba Kyaka bari basanzwe ari abanyamuryango ba RNC banze kwitabira iyo nama kuko bavuga ko ntatandukaniro babona hagati ya Kayumba na Nyirigira Deo.

Iyi nama rero tubabwire ko yabanjirijwe n’iyabereye Mbarara nanone kuwa gatanu tariki 26/06/2019 yahuje itsinda ryavuye Nakivale ryari riyobowe na Abubakar MUSABYIMANA naryo shenge ryagiyemo mbarwa kuko Nakivale yatereye Nyirigira ikizere bikabije cyane. Abaturage ba Nakivale bavuga ko ubu izina Deo rigereranywa n’ubwesikoro n’ubugambanyi kuburyo ntamuntu ugishaka kumwumva kandi nawe arabiza. Cyakora, Abubakar kuko basangiye imisanzu kumara igihe kirekire, yagombaga ku mwitaba kugira ngo bafatanye kwiga ikindi kinyoma babeshya bakareba niba bizavamo

Abo rero bahuriye muri iyo nama n’abandi bane baturutse Rwamwanja bari barangajwe imbere na Saidi hamwe na Vuguziga.

Ubutumwa nyamukuru buvugwa muri iyi nama ni burbiri gusa aribwo

  •  Twatandukanye na RNC ya Kayumba kubera ubugambanyi bwe
  • Ben Rutabana ariho tuvugana buri munsi kimwe n’abandi basore bategereje ko twidekarara maze akigaragaza

Nuko sinakubwira Semuhanuka Deo Nyirigira utakibuka ko kubeshya ari icyaha agatera, Dr. Sam Ruvuma akamwikiriza maze Patrick Tumwine wishakira ubuhake agakoma amshyi!! Mbibutse ko Deo Nyirigira fifatanyije na Turayishimye uherutse kotswa igitutu na Gasana Didasi agashyira noneho yemeye ko uruzinduko rwa Ben Rutabana muri Uganda bari baruziranyeho, kabavuganye amaze kugera muri Uganda ndetse ko Ben Rutabana atigeze ajya I Kigali. Niba yarahagaze ku ijambo nk’iryo ibyo ahasigaye mwifindurire ko noneho aho yashyizwe ahazi neza. Ibi nawe ngirango arabyicuza kuko yabihishe kera ariko wahisha ikindi Atari amaraso y’umuntu noneho ubeshya ko ari inshuti magara.

Abitabiriye inama, nubwo nabo mubyukuri bivugira ko mu mutima wabo bari baramaze gutandukana na RNC kuko bayishinja kurigisha Ben hamwe n’urubyiruko bahaye Nyirigira ababeshya ko batabaye, ariko babwiye Deo bati wowe na Turaysihimye kimwe na Kayumba mugomba kubanza kutwereka Ben nabasore bacu kuko ntabwo twabona icyo dusubira imbere imiryango yabo tubabwira

Deo Nyirigira muburiganya amenyereye ndetse asaziyemo, yababwiye ko Ben RUTABANA ariho kandi akaba ameze neza, ati tuvugana buri munsi ndetse n’umugore we Diane na mushikiwe Gwiza Tabitha baravugan nicyo gituma abavandimwe be dufatanyije muri irishyaka rishya.

Cyakora nkuko umunyamakuru wacu yabibwiwe n’umwe mubari bitabiriye imwe muri izo nama, yagize ati ntabwo azi bariya Basesero! Ati nibamara kuvumbura ikinyoma cya Turayishimye na Deo ruzabura gica. Barabeshye bari menge

Ikindi yababeshye ko arikumwe n’abandi bantu avuga ko bari muri Kampala n’ahandi ngo n’ikimenyimenyi bbarimo gutegura inama izabahuza bose bahuriye muri Kampala. Inama izabera Kampala irategurwa na Galic afatanyije na Rossette Kato murumuna wa Lea Karegeya nawe uri muri uyu mushinga w’abagome

Uwaduhaye iyi nkuru wari muri iyi nama avuga ko bababajwe cyane n’agashinyaguro bashinyagurira umuryango wa Ben cyane cyane umufasha we bo kugeza ubu biita umupfakazi wa Ben. Bagize bati “Kubona bakoresha urupfu rwa Ben nk’iturufu yo kwishakira inyungu zabo byatumye tuzinukwa Nyirigira”

Bakomeje bagira bati, ese niba tutagira ubwenge, ubwo akakanya twibagiwe imisanzu amaze imyaka yose tumusukira yirira naho abacu twabaga twabigeneye yabamariye kwicumu!

Bati se twakwibagirwa ikina mico yakoranye na Kigali ngo abana be baburiwe irengero ariko tukaza kumenya ko abana be ndetse n’umugore we mukuru bibere I Kigali baguwe neza? Ibi bikaba byari umukino wakinanye na Kigali kugira izo mpuha zibagiranye ibyo guhagurukira Ben Rutabana byari byafshe indi ntera!

Kugeza ubu Deo Nyirigira abantu bose muri Uganda baramuvumira kugahera niyo mpamvu ntamuntu muzima ukimwiyegereza kiretse nka John Ndinazo ubu bivugwa ko atunze imodoka yiguriye mubigori byatanzwe nk’imisanzu ya RNC! Ubu aho tuvugira nawe yabaye ikivume ntabwo akigira aho aregama kuko n’urugo rwe ntakirubamo kubera amarira y’abanyarwanda b’impunzi arya imitsi ayigeretse ku maraso y’abana babo yohereye.

Mugusoza tugire inama abanyarwanda bose kwitondera Nyirigira Deo kuko niba ataratinye kugambana ubugira kabiri ubu simwe azababarira. Mbere yo kugira icyo uvugana nawe, muzamusabe abanze agaragaze aho we n’abicanyi bagenzi be bashyize Ben n’urubyiruko muzi mwabaye bakarigisa.

Umuryango wa Ben iyo uza kuba uzi aho Ben ari ntabwo uba warasutse ama dolari atagira ingano kuri avoka wo muri Uganda kugira ngo abakurikiranire niba koko umuvandimwe wabo afungiye Uganda, mwabonye ko byagaragaye ko Uganda itamufite nubwo Jean Paul TURAYISHIMYE akomeje gushinja igihugu cya Uganda ku.

Muzabaze Deo muti “Imodoka yawe ko ariyo ya Kuye Ben kukibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe ndetse ikamugeza iwawe Mbarara, iyo Modoka ko ukiyifite ndetse n’uwari umutwaye nawe ko ariho, Niba koko mutabeshya Ben akaba ariho, kuki mutamugararaga?

Ahubwo benshi baribazza bati kuki banyira urubyiruko yagiriye nabi batihorera kuri Nyirigira kuko ubwe adakwiriye kubaho n’ubuhe bukabije akorera impunzi z’abanyarwanda

Banyarwanda banyarwandakazi mwirinde Nyirigira na Turayishimye kuko arirwo rupfu rumaze impunzi.

2 thoughts on “Pasitori Deo NYIRIGIRA na Abubakar MUSABYIMANA muri mitingi zo kongera kurimbura indi mbaga y’impuza z’anayarwanda muri Uganda

  1. U have to be careful unto those people.
    My question is,
    Which group that is using truth, cause those things are in their hearts.
    We always pay support as able as possible, but the problem they use to their benefits.
    I finish saying, let them stop Injustice about that plan getting around Rwanda.
    By pastor Kakooza John,
    Co-ordinator of RNC Kakumiro district.

    1. Hello Pastor Kakooza, Impanda Nyayo appreciates your comments and please feel free to report to us any breaking news that can be useful to save the lives of Rwandans being distorted by thieves who call themselves politicians

Leave a Reply