KIMENYI SILVESTRE ABANYAMURYANGO BA RNC MURI BWEYALE BARAMUHIGISHA URUHINDU KUBERA IMISANZU YIBYE!!

Abanyamuryango ba RNC amatsinda ya BWEYALE muri KIRYANDONGO ho mugihugu cya Uganda ubu barabogoza nyuma yuko uwitwa KIMENYI Silvestre abacuje utwabo mwizina ry’imisanzu yise iyo gufasha abasore bari kurugamba naho abeshya ari ayo kwirira!

Abakurambere babivuze ukuri ngo “umwera uvuye ibukuru bucya wakwiriye hose” Kwiba abanyamuryango utwabo byatangiwe na Kayumba Nyamwasa, umutoza mukuru ni Frank Ntwari maze abitoza bose none niwo muco shingiro wa RNC

Nyuma yaho abanyamuryango be RNC ku isi hose bavumburiye ko gahunda yo kubohoza u Rwanda bitari muntego za Kayumba n’agatsiko kayoboye RNC, ahubwo bakoresha ibi nk’iturufu yo kwishakira indonke binyuze mu misanzu y’abanyamuryango ndetse n’abaterankunga batandukanye.

Ingegera nka KIMENYI Silvestre zizi gushyushya umutwe zigiriye inama yo gukusanya imisanzu zirira da. Ubu iturufu bibisha igezweho igira iti “abana banyu bari kurugamba bakeneye ubufasha byihutirwa” nuko kubera urukundo abaturage si ukwitanga ye! hanyuma bihehe ibyo yakiriye agakubita umufuka ntihagire nuzamenya ko imisanzu yatanzwe!

Kimenyi (Iburyo) Murefu (Ibumoso)

Kimenyi Silvestre ukunda kwiyita Silva yari yarahinduye amatisinda yo muri Bweyale akarima ke aho buri byumweru bibiri yajyaga kwakira imisanzu abayobozi b’amatsinda babaga bahihibikaniye gukusanya bazi ko ajyanwa muri Africa yepfo nuko akoherezwa muri Kongo gufasha abo babeshya ko bari kurugamba.

Abanyamuryango ba Bweyale kimwe n’abayobozi babo bavuganye n’umunyamakuru wacu bamubwira ko mukwezi kwa kabiri kwa 2020 amashilingi yanyuma Kimenyi Silvestre yatwaye yari 2,500,000 z’amashilingi ya Uganda hamwe na tonne eshatu n’igice (3.5) z’ibigori nabyo abicira munda. Cyakora amarira y’abanyarwanda, ipfumbyi n’abapfakazi azabakenya niko umukecuru w’umupfakazi abahungu be babiri (2) baburanye na Ben Rutabana yavuze amarira mu marira menshi

Ubuyobozi bw’amatsinda buremeza ko muntangiriro z’ukwezi kwa gatatu kwa 2020 aribwo bamenye yuko RNC yacitsemo ibice maze KIMENYI Silvestre akaba asigaye abarizwa mugice cya TURAYISHIMWE Jean Paul wagambaniye Ben Rutabana hamwe n’abasore batabaye baturutse Bweyale baburiwe irengero nabugingo n’ubu (Ibyo nukuri kudashidikanywaho)! Umwe muribo yatubwiye ati, Ndeka undorere, ati Kimenyi wazaga inaha tumwishyuriye tike ubu erega yadukuyemo igishoro? Agahinda kacu n’amaraso y’abanyarwanda yabihinduye inzira yo kwibonera indonke! Amakuru yizewe avuga ko Kimenyi Silvestre ubu yahakuye agatubutse kuburyo asigaye acuruza injanga kunyanja!

Uyu Kimenyi Silvestre uburara bwatumye ava mu ishuri yinjira igisirikare cya RPA/RPF akiri muto atararangiza amashuri abanza. Abamuzi neza bavuga ko yahunze acitse ubutabera mu Rwanda mu mwaka wa 2001 kuko yari yafashe umwana w’imyaka 12 kungufu. Bakomeje kutubwira ko yahunze ari umusirikare muto cyane ariko aho acumbitse Gayaza ya Kampla ndetse na aho hose agenda yibisha umunwa abeshya ko yari ku ipeti Kapiteni! Ryahe ryo kajya.

Aho yagiye yiba imisanzu hose, baramuhigira bati Kimenyi na Murefu nibagaruka mu matsinda yacu ntabwo azatuva munzara. Kunyandiko zasinyweho Kimenyi Silvestre yakira ibigori yari kumwe na Murefu Innocent (Tumusiime) umu Pasiteri mu Itorero rya PMUS ahitwa Katikara muri Kibale.

Bimwe mubihamya Kimenyi na Murefu bakiriyeho imisanzu

Cyakora bamwe bakavuga bati Murefu twakekaga ko ari inyangamugayo birashoboka ko yabeshwe kimwe natwe ariko bageraho bati kuba atarafata iyambere kwitandukanya n’ibisambo aho amenyeye ukuri ahubwo agakomeza gukorana nabo bidutera kubona ko yahindutse kuko burya n’ijambo ry’Imana ribivuga ryeruye riti “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” 1Abakorinto 15:33

Bati kandi ububi bwe turushaho kubugaragarizwa neza n’amakuru dufitiye gihamya ko hari n’abandi yafatanyije nabo kwiba ibigori birenga tonne 10 yari abikijwe n’abanyamuryango ba RNC.

Abaturage ba Bweyale barasaba gusubizwa amashilingi y’imisanzu ndetse n’ibigori Kimenyi yabibye mu maguru mashya

Ikindi barasaba ko babereka aho bashyize abasore n’abagabo bashyikirijwe kugeza ubu bababeshya ko bari kurugamba ariko ibimenyetso byose bigaragaza ko bashobora kuba batakiriho

Igitangaje nuko abantu bose bavuye muri RNC kubera ubugambanyi ndetse n’ubujura bose bifatanyije na TURAYISHIMYE Jean Paul, ababyitegereje neza bati ibisa birasabirana. None se ko ntahandi bari kubona bihisha ubusembwa bafite?. Turayishimye bahuje niwe gusa bakwihishana nubwo abanyarwanda batazatinda kubavumbura bakabakomera.

Ikindi Abanyarwanda turi muri opozisiyo ntitwemere aya mabi tumaze imisni dukorerwa ahubwo duhaguruke turwanye ibisambo n’abagome byihishe muri opozisiyo. Iyo umuntu avuze amahano bakora bahagurukira icyarimwe bakarwanya ukuri birengagije ko guca muziko ntigushye.

Nsoza nkangurire abanyarwanda twese turi muri opozisiyo mbere yo kugira ikindi tubeshywa, Kayumba, Turayishimye na Deo babanze batwereke aho Rutabana ari. Kandi duhagurukire abo bose baje mungo bagatwara abasore mu mashyamba nabo nibabatwereke ibyo bitabaye tubagane, n’akarimi kabo keza tukamagane kuko karyoherera nk’ubuki kwiherezo kagatema nk’inzoka.

2 thoughts on “KIMENYI SILVESTRE ABANYAMURYANGO BA RNC MURI BWEYALE BARAMUHIGISHA URUHINDU KUBERA IMISANZU YIBYE!!

Leave a Reply