CASSIEN NTAMUHANGA NA FRANK RUHINDA MU GACO KAGAMBANIYE BEN RUTABANA

cassien Ntamuhanga (Iburyo) Ben Rutabana (Hagati) Frank Ruhinda (Ibumoso)

Nkuko twabisezeranyije abakunzi b’IMPANDA NYAYO ko tuzakomeza kubagezaho abantu umunane (8) bari bazi neza ibya urugenda rwa Ben Rutabana rugana muri Congo anyuze mugihugu cya Uganda.

Mbere na mbere nshimire abakunzi bacu  mutugezaho gushima kwanyu kubwa makuru tubagezaho.

Muri iyindako ya kabiri igamije kugaragaza ibiganza Ben Rutabana yarigitiyemo, kugira ngo urujijo rushire ababigizemo uruhare bamenyekane kandi niba bishoboka basabwe kugaragaza aho bashyize umuvandimwe wacu ukundwa nabenshi

Uyu munsi turabagezaho uwitwa Cassien NTAMUHANGA na Frank RUHINDA

Mugihe cy’igambanirwa n’irigiswa rwa Ben, Frank Ruhinda yari asanzwe ari Coordinator wa RNC mukitwa Kampala metropolitan. Uyu mwanya w’ubuyobozi yawuhawe na Kayumba Nyamwasa awambuye Prossy (Boona) umugore wa gatatu wa Genderme Rwema kuko yari akeneye umuntu yizeye ko azagira ibanga kandi agashyira mubikorwa umushinga wo kwica Ben Rutabana.

Byumvikane neza ko imyaka irenga irindwi (7) Frank Ruhinda yari amaze muri Uganda ntabwo yari umunyamuryango wa RNC kugeza ahagana mu kwezi kwa kane kwa 2019. Uy yinjijwe na Frank Ntwari nkuko yari yabitumwe na Kizigenza Kayumba Nyamwasa. Ntagitangaza rero kuba ahagana mu kwezi kwa gatandatu (nyuma y’amezi abiri gusa) yarahise agirwa umuyobozi muri RNC kurwego ruhambaye nk’urwo nuko hariho misiyo yihariye itarabashaga gukorwa n’umuntu ubonetse wese.

Byumvikane neza nanone ko, kugeza icyo gihe ntabuyobozi bwa RNC bwariho kurwego rw’igihugu cya Uganda ibyo byatumye Ruhinda ahinduka nkaho ariwe Muyobozi wayo kurwego rw’Igihugu akaoranira byahafi na Nyirigira Deo icyo gihe wayoboraga Akarere ka Mbarara.

Kuzamurwa kwa Frank Ruhinda wari mushya muri RNC bitanyuze mu matora nkuko itegeko nshinga rya RNC ribiteganya, byababaje benshi ndetse bamwe batangira kugenda badohoka kuko byagaragaje bidasubirwa igitugu cya RNC na Kayumba nanone byatumye benshi mubayoboke batangira kunuganuga ko iryo shyaka rya politike ari agatsiko kagamije guharanira inyungu bwite bikinze inyuma y’ikinyoma bise gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

Akimara guhabwa inshingano, Frank Ruhinda yahise ahuzwa n’abakomeye bazamufasha mukazi ke kaburi munsi kandi ahabwa amabwiriza yo gutanga report direct kwa Kayumba umunsi ku munsi. Usibye muramu we Leah Karegeya bavuganaga kenshi, yavuganaga na Jean Paul Turayishimye ndestse na Ben Rutabana kenshi cyane gashoboka ibyerekeye uruzinduko rwa Ben.

Nuko ahagana mumpera z’ukwezi kwa gatandatu cyangwa muntangiriro z’ukwezi kwa Karindwi 2019, Ruhinda yahawe amabwiriza yo kwakira Cassien Ntamuhanga kukibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe, akamushakira icumbi kandi bagakoranira hafi mugugambi wo kwikiza Ben.

Niko byagenze, Ben yakiriye Ntamuhanga kugeza bamaze kwikiza Ben bombi bavira Uganda icyarimwe Cassien asubira Mozambique aho yari yaje aturuka, nuko Ruhinda Frank n’umugore we, Kayumba yari yamaze kubashakira visa nuko bahita bajya mugihugu cya Suede aho bari gushakirwa ubuhungiro.

Cassien Ntamuhanga waganiraga na Ben cyane yibwira ko bahuje mubitekerezo, Kayumba yaje kumwigarurira noneho akoreshwa kuneka Ben yiyongereye kuri Jean Paul Turayishimye. Nuko mwibanga rikomeye baje kumusaba ko yabwira Ben Rutabana ko ashaka kujya kurugamba yitwaje ko ariho yaba yizeye umutekano kuko Kigali yamuhigisha uruhindu nyuma yuko atorotse gereza n’ubutabera mu Rwanda. Ben abyakira nk’ukuri aramwizera nuka bajya inama ko bazahurira Uganda bakambukana muri Congo.

Igihe rero Cassien Ntamuhanga yageraga mugihugu cya Uganda akakirwa na Frank Ruhinda, yari yabwiye Ben ko yagombaga kugera Uganda mbere ye kugira ngo ahuze abasore be babarizwa mwitsinda ry’abaryankuna ryari riyobowe nuwiyita PEKA Afrika aho mugihugu cya Uganda nuko bose bakambukana.

Ben icyo gitekerezo yacyakiriye neza cyane. Amakuru yizewe twabwiwe n’inshuti ya Ben Rutabana w’umusesero babyirukanye ndetse bagakorana igisirikare cy’inkotanyi, yemeza ko muri icyo gihe Ben atari acyizera abantu cyane cyane cyane abo muri RNC ubwo asigara imigambi myinshi ayikorana na Jean Paul Turayishimye hamwe na Cassien Ntamuhanga

Kuko Ntwari Frank yari yarahigiye Ben ko umunsi yakandagiye Uganda azafatwa, mukubunza imitima yabanje gusaba Frank Ruhinda wajya amweraka ko nawe atemera imiyoborere ya Kayumba ahubwo ko bari kumwe muburyo bw’imyumvire ko yamusabira inzira no kumugenzurira niba ntakibazo azaterwa n’abambari ba Kayumba naramuka aciye muri Uganda, Runida amwemerera kubikora ariko guhera ubwo bivugwa ko Ben yagiriwe inama ko atakwizera Ruhinda kubera ariwe mutima wa Kayumba i Kampala.

Ben yaje guhindura gahunda aca kuwundi muntu ngo amusabire inzira (clearance), ayo makuru yahise agera kuwitwa Caleb Kashujyeera ukora muri presidence ya Uganda akaba mubyara wa Dr. Sam Ruvuma. Uyu Caleb niwe komiseri ushinzwe Dipolomasi muri komite ya RNC Kampala Metropolitan, nuko nawe ahita abimenyesha Ruhinda nawe abimenyesha shebuja Kayumba. Ibyo bikwereke neza ko Ben yageze Uganda abanzi be bamwiteguye neza cyane kuko abo yibeshyaga ko bari kumwe aribo Nyirigira Deo n’umuhunguwe Felix bose bamugambanira atabizi

Mwiyumviye Cassien Ntamuhanga anyuze kuri RANP Abaryankuna TV yihimbye Mushambo, arimanganya ibyabaye kuri Ben. Bimwe avuga ko yanze ko bajyana nukuri kuko Ben yaje yizeye bidasubirwaho ko Cassien Ntamuhanga ariwe ategereje kugira ngo bambuke icyo atamenye nuko gitimujisho yari ahabeshejwe no kumutera umwete wo kwihutira kugwa mu mutego naho gutabarana byo yaramubeshyaga.

Nyuma yuko misiyo yazanye Cassien ayisoje umuhungu bamukubise agatubutse nuko rutabikangwa yurira indege yisubirira Mozambique.

Ruhinda nawe utari ukigira akazi muri Uganda ubuzima bumuremereye nabi kandi atahakunzwe n’abanyamuryango ba RNC nuko yasabye Kayumba amufasha kubona visa we n’umugore we bahungira mugihugu cya Sueda aho muri ayo mahanga bakirwana nokuhabona ubuhungiro.

Cyakora mbere yo guhunga Ruhinda Frank akoresheje inkone ze arizo Moses KUBWIMA umucikacumu w’igisambo akaba agenda avuga ko afitanye isano na Nyakwigendera Rwigara hamwe Pasitori Emmanuel Mutarambirwa wiyita Mutama wo mwitorero rya PREMIUS babeshya abakunzi ba Ben muri Kampala ko hari intumwa igombwa koherezwa mubirindiro by’inyeshyamba za RNC kugira ngo hamenyekane by’imvaho uko byangendekeye Ben. Amaze kuyashyikira ntawongeye kumuca iryera nabugingo n’ubu. Cyakora biteye agahinda kwica umuntu warangiza ukanamuriraho!

Twibaze ibi bibazo?

Ese ntabwo igihe cyavuzwe Cassien Ntamuhanga ntabwo yari Uganda kandi umuntu bakoranaga gahunda zose ari Frank Ruhinda?

Ese kuki bombi baje (Cassien na Frank) guhita bahava kandi bujura ntawe basezeye?

Aba bombi nikuki badatangariza abanyarwanda icyo bazi kwibura rya Ben Rutabana?

Inkuru Abaryankuna bavuga yerekeye kuburirwa irengero kwa Ben, n’inkuru ya RNC igamije kwishinjura mucyimbo cyo kuvuga ibyo we Cassien Ntamuhanga azi yagizemo uruhare

Ubutaha tuzabagezaho abasigaye mutamenye.

Leave a Reply