INGABO ZA RDF ZIRAKUBITWA UMUSUBIZO MURI MINEMBWE

Twelve zimwe mubunda babohoje

Hashize igihe kitari gito imirwano ikaze ibera muri Kivu y’amagyepfo ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amakuru aturuka muri ako karere k’imirwano avuga ko ari Ingabo z’u Rwanda RDF zihanganye n’abaturage b’abanyamurenge ba twirwaneho batana mu mutwe

Amakuru agera ku kinyamakuru Impanda nyayo avuga ko impamvu nyamukuru atumye Minembwe haba isibaniro n’ikibuga cy’Indege gihari kugeza ubu kiri mu maboko ya Twirwaneho ariko u Rwanda rukaba rushaka kugifata kugira ngo gikoreshwe mu kwakira ibikoresho nkenerwa kugira ngo rubone uko rutera igihugu cy’i Burundi

Murwego rwo kwiyoberanya, Ingabo z’urwanda zihisha inyuma y’imitwe y’inyeshyamba zisanzwe muri ako karere zirimo Red tabara, MAI MAI ndetse ingabo bwite za leta ya FARDC

Ngo nubwo bimeze bityo, abasore ba Twirwaneho bakomeje kwihagararaho bakubita inshuro ingabo za leta ya Kigali kubwo ngo bakomeje kuhatakariza ingabo nyinshi utavuze inkomere zitagira ingano, abafashwe matekwa ndetse ngo babambura n’intwaro zitari nke zirimo n’izikomeye bikaba bivugwa ko ariyo mpamvu akarere ka Cyangugu kari mukato igeretseho guma murugo ngo bohereze izindi ngabo kuko izajyanyweyo mbere zacitse integye cyane

Twirwaneho

Tubibutse ko Colonel mutebutsi Kigali yanyweshejwe twatuzi bamuhoye ko yananiwe gutangizayo umutwe w’inyeshyamba zo kwicisha abaturag kugira ngo bibonere uburyo bwo kwisahurira Kongo

Kugeza ubu Perezida Kagame ntiyumva uburyo Twirwaneho ikubita Ingabo ze umusubizo kugera naho bazambura ibikoresho

Nkuko umwe munkomere ziri kuvurirwa mubitaro bya gisirikare i Kanombe yongoreye ijisho ry’ Impanda nyayo, yagize ati “Agahinda nikenshi mungabo za RDF ziri muri congo kubera kuzira intambara zitagira shinge narungero kandi n’abapfuye ntibabikirwe imiryango yabo cyangwa bahabwe amahirwe yo kubashyingura ahubwo bakabeshya ko boherejwe mubutumwa mu mahanga”

Yakomeje amubwira ati iyo tuvuye kurugamba twakirirwa ahantu tukambikwa ubusa turi kuri guzi marishe ukuguru ugukoza kuruhanga, wajya kwambara umwenda mushya iyo wari wambaye igasigara ikunkumurwa ngo utaba wahishe zahabu mu myanya ndanga gitsina!!

Turakomeza kubakurikirira ibibera muri kano karere…

Leave a Reply