URUPFU RWA PEREZIDA PETERO NKURUNZIZA MUNDORERWAMU Y’UBUHANUZI

Perezida Petero Nkurunziza

Tariki 09 Kamena 2020, wabaye umunsi mubi kubakunzi ba Perezida Petero Nkurunzi ndetse n’ishyaka CNDD-FDD ubwo hatangazwaga inkuru mbi y’urupfu rwe ariko ahari siko byagenze kubanzi batari bake yari afite imbere mugihugu no hanze yacyo.

Nkuko byatangajwe na leta y’u Burundi Petero Nkurunziza (Nyakwigendera) yazize indwara y’umutima nubwo hari bimwe mubitangaza makuru byanditse ko yaba yazize indwara ya covid-19 abandi bati n’uburozi.

Nyamara nubwo bimeze bityo twibuke ko Pierre Barakikana ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza mu gihugu cy’u Burundi, yahanuye urupfu rwa uwari umukuru w’icyo gihugu nyiricyubahiro Petero Nkurunziza muri Kamena 2019.

Ngo abwirijwe n’Ijambo ry’Imana Barakikana yazengurutse imihana y’icyo gihugu arangura ati “Hari cyago kigiye gutera mugihugu kandi ntakabuza kizahita umukuru w’Igihugu nyiricyubahiro Nkurunziza. Nuko yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano abanza gufungirwa ku biro bya police bya Nyanza-lac hanyuma aza kwimurirwa muri gereza ya parike ya Makamba ku wa 03 Kamena. Uyu mukozi w’Imana ari muburoko ngo yaje kuvuga ati “ntakabuza ibyo natumwe bizasohora amaso yanyu abibone”

Pierre Barakikana yatawe muri yombi

Amagambo ya Barakinana Pierre, yasohoje muri iki gihe cyacu ibyo Imana yabwiye umuhanuzi mubihe byohambere iti “Kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.” Yeremiya 1:12

Amakuru atugezeho mukanya gashize aremeza ko umuryango wa Nyakwigendera Nkurunziza ugererewe n’indwara ya covid-19 aho bivugwa ko bashiki be babiri na Nyina Domitillie Minani baje biyongera kumufasha wa Nyakwigendera Denise Bucumi umaze imimsi avurirwa muri Kenya

Denise na Nkurunziza mbere y’amakuba

Ururupfu benshi baravuga ko ari ikigisho gikomeye kubizera Imana aho bamwe bemeza ko Ijambo ry’Imana ritagihabwa agaciriro karyo kandi nyamara ariryo mugenga wabyose.

Hari n’abadatinya kuvuga ko Nyakwigendera Nkurunziza usanzwe ari umubwiriza butumwa bwiza n’umugore we by’akarusho Pasitori wimikishijwe amavuta baba bararangaye cyangwa bakaba baragize ubwibone bwabateye gusuzugura ijambo ry’Imana bikabaviramo ibyago bikomeye nk’ibi.

Umukozi w’Imana uri mugihugu cy’u Burundi twavuganye kumurongo wa telephone igendanwa ariko utifuje ko amazina ye amenyekana kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati “Iyo uyu muryango uzakwicisha bugufi nkuko Umwami w’Abayuda Hezekiya yabigenje igihe umuhanuzi Yesaya yamuhanuriraga urupfu, ubu Indongozi y’ikirenga mugukunda igihugu ntabwo aba yatuvuyemo bene akakageni.

Ahubwo leta ya Nkurunziza binyuze kuri Guverineri Gad Niyukuri yatesheje agaciro ubuhanuzi ati “ Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano asaba umushinja cyaha kumufungira muri gereza ya Murembwe”. Bigenda bityo umuhanuzi arafungwa.

Ahari ubwo ubuhanuzi bwasohoye nkuko Ijambo ry’Imana ryabivugiye mukanwa k’umuhanuzi, ahari leta irabitekerezaho maze nawe arenganurwe kuko byamenyekanye ko yari intumwa nubwo atumviwe bwose.

Ikindi ibi bibere abizera bose ikitegererezo ko uko Imana yahoze kera nubu ariko iri. Kandi iracyaburira abatuye isi ikoresha akanwa k’intumwa n’abahanuzi nubwo abantu batabyitaho

Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza icyo yaba yazize cyose ntawabura kuvuga ko urupfu rwe rwari mu mugambi w’Imana kuko yari yarabivuze.

Dukomeze gusengera igihugu cy’Uburundi muri iki gihe cy’akababaro

Leave a Reply