Bishop NYIRIGIRA DEO AZIZE KWIBA IMISANZU YA IHURIRO NYARWANDA RNC

Bishop Deo Nyirigira

Amakuru yizewe atugezeho nonaha n’aya inkuru y’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Nyirigira Deo uyubora AGAPE CHURCH iherereye muburengerazuba bwa Uganda ahitwa Mbarara na Kayumba nyamwasa bapfa imisanzu Nyirigira asigaye akusanyiriza mugifu aho gushyira mukigega cya RNC.

Ibyumweru bine (4) bishize Kayumba Nyamwasa yatunguwe n’amakuru y’ubujura bw’imisanzu bumaze gufata indi ntera muntara ya Uganda, yihutiye vuba na bwangu gutuma abanyebanga be aribo; Epimaque Ntamushobora, Ally Abdullukarim Nyarwaya na muramuwe kizigenza munyangabirama NTWARI Frank kugira ngo bakurikirane icyo kibazo maze bamugezeho raporo mumaguru mashya.

Ntakuzuyaza abo bagabo batumije inama y’igitaraganya komite ya Nakivale mukarere ka Mbarara mubyari kwisonga y’ibiganiro harimo kumenya uko amatsinda yabo ahagaze nyuma yuko RNC icitsemo ibice abandi bayivuyemo bakarahira ko batazasubira muri politike kubera amahano babonye muri iryo shyaka. Committee ya Nakivale yabamenyesheje ko hari ibibazo bitatu by’ingutu aribyo

  1. Ababyeyi bashaka kumenya abana babo bajyanywe kurugamba niba bakiriho cyangwa bsrspfuye
  2. Gusenyka kwa ihuriro kubera ibyo bagenda bumva bivugwa mwihuriro bikabaca integer
  3. Guhora batanga amafaranga n’imyaka batabona icyo ikora

Kuri iyo ngingo y’umusanzu niho bamenyeshereje intumwa za Kayumba ko ingendo zafunzwe mugihugu bamaze gushyikiriza Nyirigira imisanzu ingana na miliyoni eshanu (5,000,000shs) avuye mugatabo (Receipt book) yarimo inyemeza bwishyu 100 kuko, umusanzu umwe wari wari ibihumbi mirongo itanu (50,000shs).

Intumwa za Kayumba Nyamwasa ngo zaguye mukantu zimyoreza rimwe ngo hashira akanya kumpande zombi bacecetse bati cwe! Nuko barababajije bati se hashize igihe kinagana iki iyi misanzu muyishyikiriza Deo? Nuko barabasubiza bati umusanzu tutajya munsi buri kwezi ni miliyoni icumi (10,000,000) mukwezi kandi hashize rwose imyaka tubigenza dutyo.

Ally Abdulkarim (iburyo) Ntwari Frank (hagati) Epimaque Ntamushobora (ibumuso)

Nuko Ally ngo mwijwi ryuzuye uburakari aravugati “This man is a crook” Ntasente n’imwe Deo yigeze ageza kuri RNC avuga ko ari imisanzu! Cyakora abwira ubuyobozi ko muri abakene icyo mushoboye ari gutanga abasirikare gusa.

Abari munama sinakubwira ngo bararakaye cyane hashira nk’iminota nka 20 bose bavugira hejuru abandi muntamatama  kuburyo ibyari inama byahindutse intambara kuburyo bamwe bavuze bati Nyirigira icyo gisambo naramuka agarutse hano tuzahamutsinda dore ko n’ubundi abana bacu yajyanye kurugamba ntanagakuru kabo tuzi ahubwo bikaba bivugwa ko nabo baba batakiriho!

Aho agahenge kabonekeye, Ntwari Frank yababwiye ko bagomba kujya mubanyamuryango babo bakabwira ko ntakintu bakwiriye kongera kuvugana na Deo kandi guhera uwo munsi imisanzu yakirwe kandi bikwe na Dr. Tumwine kugeza bahawe amabwiriza mashya na Kayumba Nyamwasa!

Umubitsi wabo ngo yatangajwe n’ibikorwa bya Nyirigira yubahaga nk’umukozi w’Imana, nuko ngo aravuga ati yewe “byabirura byambaye uruhu rw’Intama ntimubishakire ahandi twaraziwe” ubwo ashaka kuvuga Deo.

Cyakora benshi ngo ntabwo batangajwe n’ubujuru bwa Nyirigira Deo wiyita Bishop ngo kuko subwambere yibye kuko hari n’abandi yibye izuba riva harimo n’umugabo bivugwa ko ariwe wamukoreye ubukwe akana mubera Bestman ashaka umugore wakabiri afite ubu akaba ari umugore wa gatatu uzwi amaze kubyarana nawe! Bamwe bati se ahubwo iyo yibera Hajji bikagira inzira.

Iminsi ibiri nyuma y’inama hagarutse Epimaque Ntamushobora nabagenzi be bafite ubutumwa burimo amabwiriza yihariye agira ati

“Guhera ubu Dr. Tumwine niwe uhagarariye RNC muri Mbarara, bidatinze kandi mushyireho ubuyobozi bushya Nyirigira Deo atarimo kuko yamaze kuba ikigarasha” nanjye mbyumvise nti nakumiro ubwo RNC nayo isigaye igira ibigarasha.

Deo akimara kumenya ko Kayumba amwubikiye imbehe kubera ubujura bwe, ngo yahise atura umujinya Dr. Tumwine wari wamusimbujwe, kukagambane ka Bishop Nyirigira Deo ubu yarigishjwe n’abantu biyita abashinzwe umutekano akaba yaraburiwe irengero kimwena Rutabana Ben!!

Ntakirutimana Robert aka Dr. Tumwine

Ubu Nyirigira Deo ngo ameze nk’inzoka yakomeretse arahitana ibiti n’amabuye, ubu abari muri opozisiyo muri Uganda bafite ubwobo bw’icyo gisambo cy’umwicanyi Deo! Cyakora, nabo barahiga bati urabeshya nanyina w’undi abyara umuhungu kuko nabo baramugenda runono kubera abantu amaze guhemukira n’umutungu utagira ingano amaze kubiba. Barahiga bati nihadapfa nyirurugo harapfa igisambo Deo.

Birahwihwisa ko Deo Nyirigira afatanyije na uwitwa Sam Ruvuma ngo n’abandi babihemu bari mumugambi wo gutangiza irindi shyaka nako gira uti ikindi kiryabarezi bazakomeza kuboneramo amaramuko babeshya ko bagamije gucyura abanyarwanda.

Murwego rwoguca amazimwe, namwe bavandimwe turi muri opozisiyo mwibarize niba inama mvuze itarakozwe, ikindi mubaze aho Nakivale niba Dr. Tumwine Deo atarahise amugambanira akabura ikindi mubaze niba Deo bataramureze ayo mashilingi. Mureke tureke umuco wo kubogama mugahakana ibyo mutagenzuye kuko ibyo aribyo bituma tuba imbata z’abariganya baturimo

Leave a Reply