Ibya Benjamin RUTABANA BIBAYE AGATERERA NZAMBA!!

Ben Rutabana

Dore amezi agera hafi ku icyenda arashize Ben Rutabana aburiwe irengero muburyo bw’amaherere ahanini kubera uburiganya bwo murwego rwo hejuru bukoreshwa kugira ngo yibagirane mu mitima y’abakunzi be none koko aragenda yibagirana

Ibyo mvuze byagiye bikunda ahanini kubera uburyo umuryango we bwite ubyitwaramo. Kuko bizeye Jean Paul Turayishimye nyamara ari umwe mubacurabwenge b’ibyabaye kuri Rutabana bityo bikamufasha gutambamira uwariwe wese azi ko ashobora guturukaho amakuru yatuma uruhare rwe rugaragara akabiryozwa! Kandi hari impungenge ko gutinza gushyira ukuri ahabona bizatuma bibuka ibitereko basheshe!

Kugeza ubu inama nziza nuko ntacyo umuntu akwiriye guhakana kuko ntawabasha kugambanirwa n’umuntu atizeye cyangwa bataziranye ngo bikunde ahubwo bikorwa n’uwo umuntu yita inshuti yabugufi imenya imigambi ye yose ndetse aho bishoboka ikaba ari bene yanshuti imugira inama.

Amakuru adashidikanywaho nuko hari abantu bazwi naho wowe waba utari ubazi, bari bugufi cyane bwa Ben baribazi neza gahunda y’urugendo rwe muri DRC anyuze muri Uganda. Muri abo harimo abagomba kumwakira kukibuga mpuzamahanga cya Entebbe bakamugeza mubirindiro by’ingabo yari agiyemo kuko bwari ubwambere agiyeyo nawe yahumvaga nk’abandi.

Kugira ngo bitworohere gutohoza ibya irengero rya Ben, nuko nibura duhera kuri abo bantu maze byashoboka bagakurikiranwa n’ubutabera nizera ko ntakabuza bizagaragara ko bazi uko byamugendekeye kandi benshi muzatungurwa nokuba baragize uruhare mukumugambanira.

Usibye Diane Rutabana umufasha we wivugira ko yari azi iby’urugendo rw’umugabo we, tuzabagezaho abandi bantu 8 barukurikiraniraga hafi umunsi kumunsi, Itariki ku itariki ndetse n’isaha ku isaha kugeza bigeze aho biri akakanya kanone.

Muri iki gice cyambere turahera kuri Jean Paul TURAYISHIMYE.

Nyuma yaho, umutwe wambere w’ingabo za RNC utawe mukaga abatarishwe bakisanga i Kigali bitewe n’amakosa (benshi ndetse bemeza ko ari ubugambanyi) akomeye bivugwa ko yaturutse kuri Kayumba Nyamwasa, Sunday Richard na Ntwari Frank. Byateye Benjamin (Ben) Rutabana gufata icyemezo nk’umuntu wari ushinzwe Capacity building ariyo commission yari ishinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RNC, yiyemeje gutangiza undi mutwe vuba ariko Kayumba atabizi kuko yari asigaye afatwa nk’umuntu uvanga.. Ibi ariko yahise kubikora mu izinarya RNC ariko bamara kugaba igitero cyambere, izina rigahinduka ubuyobozi bushya bugatangazwa.

Uyu mushinga kuko wari uremereye Ben akaba atarabashakaga kuwugeraho wenyine adafite amaboko muri RNC, DRC hamwe na Uganda kwikubitiro, byabaye ngombwa ko uyu mushinga awuganira na Jean Paul Turayishimye mbere y’abantu bose. Turayishimye bivugwa ko yabanje kubijyamo inama n’umuyobozi we Kayumba Nyamwasa niko kumubwira ati mwemerere muwukorane mwibanga nuko nibamara kubaka tuzawigarurira. Ababizi neza batarifuza kujya ahabona ariko bavuga ko bihawe agaciro bakwemera nokuba abatangabuhamya, bemeza ko ikosa rikomeye arinaryo ryamuviriyemo amakuba yagize, nukwizera Jean Paul Turayishimye akamumenera umutima kandi nyamara yari asanzwe abizi neza ko aribihwahwanya urya akaribwa n’akataribwa

Nibwo Kayumba yagiraga inama Turayishimye ati muri Uganda muhuze na Felix Mwizerwa (Kenneth) mwene Bishop Nyirigira Deo hamwe na se bari basanzwe ari ijisho rya Kayumba muri Uganda.

Murwego rwo kumwereka ko bari kumwe cyane, Turayishimye yahise ahuza Ben na Gen. Sultan Makenga wa M23, wamwijeje ko bari kumwe kandi ko kuko Turayishimye ari inshuti n’umuvandimwe amwizeza ko azamuha ubufasha bwose bushoboka.Yewe amwemerera ngo nokuzamufasha kubina aho agaura intwaro bitamugoye!

Nuko byagenze kugira ngo uyu mushinga ukorwe vuba cyane. Niyo mpamvu ibintu byose byikoraga byaba kubona inzira icamo abajya kurugamba, haba kubona ibikoresho by’itumanaho n’ibindi byose nuko Kayumba yari yarabihaye umugisha ariko nyine bizwi na Jean Paul TURAYISHIMYE na Deo ariko Ben yibereye mukigare

Igihe kigeze cyo kuzuza umugambi wo kwegukana igisirikare, Ben ntabwo yamenye ko ari wo yari ategeweho. Mubyukuri yibeshye ko Kayumba ariwe utazi ibyo bamupangira ntiyamenya ko ahubwo ari we utazi ibyo Kayumba na Turayishimye bamupangiye kandi byarigaragaje. Niba hari umuntu watunguwe n’ibyamukorewe kuburyo niba akiriho atazigera abyibagirwa ni Ben!!

Akazi gakomeye Jean Paul Turayishimye yakoraga nuko yagombaga kuba azi gahunda yose ya Ben maze akabimenyesha abo shebuja yateguye gukora akazi akimara gukandagira kubutaka bwa Uganda. Nk’abakozi b’abahanga Kayumba na Turayishimye bari barateguye neza uburyo Ben azakurwa munzira badasize ibimenyetso noneho bagasigara ikibazo kimwe rukumbi aricyo kwiga uburyo bazahangana n’ingaruka zabashaga nogusenya RNC kubera uburyo Ben yari akunzwe.

Bamwe bariyobagiza bakabaza bati niba Turayishimye yari afatanyije na Kayumba uwo mugambi, kuki yemeye kurwanirira Ben kugeza aho avuye muri RNC? Ariko ntimukigize nkana! Ubwo Yuda esikariyote, hari ubwo yagambaniye yesu amukubise cyangwa yamusomanye urugwiro?!

Abibwira ko Jean Paul Turayishimye yavuze muri RNC baribeshya kuko aracyari umwe mubanyamuryango bayishinze kugeza ubu ntabwo yirukanwe nkuko byagendekeye umuryango wa BEN RUTABANA wose hatavuyemo n’umwe, ubwo ibyo ntabwo mubona ko harimo icenga?!

Ikindi akazi ke ko kari kuneka, ubwo urumva atarari mukazi? Kandi kuri we na sebuja yabaye indashyikirwa

Reka mbafashe gusobanukirwa neza, Jean Paul Turayishimye kuva muri RNC ya Kayumba wari umukino aziranyeho na shebuja kugira ngo abone uko yigarurira imitima y’umuryango wa Ben nk’inshuti magara bigaragazwa nuko yemeye no kumuzira ariko intego ye nyamukuru kwari kugirango azakomeze gutambamira umugambi wose wabageza kukuri n’ubutabera bwa Ben kandi rwose felicitation yabigezeho!

Ntimuzatangazwe nuko yakongera akiyunga na Kaymba Nyamwasa ndetse  n’uburyango wa Ben akawuzanaho iminyago nkuko byatangiye guhwihwiswa. Ariko nubwo ngo byamenyekanye mbere akaba ahagaritse uwo mushinga ariko umuryango wa Ben ntabwo uyobewe ko uwo mushinga uriho wanabayeho.

Nsoza iki gice cy’iyi nkuru, nifuje kubaza Jean Paul Turayishimye utu tubazo dukurikira;

  1. Ko ubwawe wiyemerera ko waruzi ibya u Rugendo rwa Ben kandi ko mwavuganye ageze Uganda, watubwira nibura igihe telephone ye yaba yaraherutse gucamo ari Uganda kugira ngo bifashe abakora iperereza?
  2. Ikindi ko wemera ko wamuhuje na Gen. Sulatan Makenga, watubwira niba waramuhamagaye akakubwira niba yaramugezeho cyangwa niba ataramugezeho kugira ngo tumenye agace yashakirwamo?
  3. Amakuru y’izewe avuga ko imodoka yamujyanye ikamugeza kumupaka wa Congo irazwi ndetse nuwayigaruye arazwi, ko n’uyu munsi muvugana waba waramubajije aho yamushyize?

Amakuru yizewe yemeza ko Ben kuva akandagiye Uganda abaje kumwakira kukibuga cy’indege Entebbe bo muri RNC babiziranyeho na TURAYISHIMYE na KAYUMBA Nyamwasa bamujyanye muri Congo muburyo bwo kuyobya uburari ariko bahise bakubanuka bamugarura Uganda ariho gahunda zinda zakomereje.

Ikizakubwira ko ibyo Turayishimye akora ashwana na Kayumba ari ikinamico nuko ntanumwe muri bo bombi ubasha kwerura ngo avuge ingingo yatuma n’abashaka ubutabera bwa Ben babona aho bahera ahubwo batera waraza bigatuma abantu bahugira muri izo karabaye mugihe umuvandimwe Ben yibagirana.

Ariko se mbaze Simeon, Tabitha n’abandi bavandimwe ba Ben, ko numva mwirirwa kuri radio ngo murarwana nogutangira ishyaka mama we, ubwo nibyo byihutirwa kuruta gutabara Ben inzira zikigendwa? Ntimubona ko gutinda kumara ubwoba n’abagatinye kumugirira nabi

Mukiganiro cy’ubutaha tuzabageza abandi babigizemo uruhare ndetse tuzanareba impamvu yatumye bose babihurizaho.

Leave a Reply